Ufite ubumuga bwo mu mutwe agorwa n’ibyemezo afatirwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda ni kenshi yagiye ishyiraho Politiki zirengera kandi zigateza imbere abantu bafite ubumuga, nyamara haracyagaragara kubuza uburenganzira abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Mu cyerekezo cy’igihugu ni uko bitarenze 2025, abantu bafite ubumuga bazaba badahezwa muri serivisi z’ubuzima.

Muri 2030 ahantu hose hatangirwa serivisi z’ubuzima hazaba harakuweho imbogamizi ku bantu bafite ubumuga.

Ibi byagarutsweho na Me Mudakikwa John inzobere mu gukorana n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ni mu kiganiro yatanze mu nama y’iminsi ibiri irimo kubera i Kigali yateguwe n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga (UNABU) yitabirwa n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’abantu bafite ubumuga.

Ikiganiro kihariye Mukabahizi Candide ufite ubumuga bwo mu mutwe yahaye Imvaho Nshya, yasobanuye imbogamizi akunze guhura na zo igihe yagiye kwa muganga.

Yaganiriye n’Imvaho Nshya ameze neza, atari muri Crise (Atarwaye).

“Kwa muganga hari ukuntu ugenda wagize uburwayi (Crise) bo bagahita bagufatira icyemezo cy’ibyo bagiye kugukorera.

Imbogamizi akunze guhura nayo kandi ikabije, ni uko umugore cyangwa umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe akenshi bakunze kumukorera ihohotera kubera ko muri ya minsi y’uburwayi aba ari mu buzima budasanzwe.

Ati “Akenshi ni ho abenshi bamubonera, yaba ari abamukubita, abamubwira nabi, abamusambanya icyo kintu gikunze kubaho turahohoterwa ntiduhabwe ubutabera kubera ko tutabasha kuvuga”.

Asaba ko hashyirwaho itsinda rishinzwe kubarengera mu gihe abafite ubumuga bwo mu mutwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakabavugira cyangwa bagakumira iryo hohoterwa ritaraba.

Bafatirwa icyemezo cyo kubonerezwa urubyaro burundu

Agaragaza ko iyo basubiye mu buzima budasanzwe by’uburwayi, bagezwa kwa muganga bagahitamo kubabonereza urubyaro burundu ngo batongera guterwa inda.

Ati: “Ibyemezo dufatirwa akenshi hari icyemezo cyo guhita bakubonereza urubyaro burundu, bagahita bagufata bakakubonereza urubyaro burundu kuko baguteye inda, icya mbere ntibazi Se w’umwana birumvikana ariko noneho hari igihe ushobora kuba wagarura morale ukongera ukagaruka mu buzima busanzwe mu gihe gitoya ukaba wanashaka, ukabyara umwana, uburwayi (Crise) bwaza ukongera ugasubira muri bwa buzima ariko bakuvuye, bakwitayeho”.

Kuri we yumva bitakomeza bityo ku buryo umuntu batahita bamubonereza urubyaro ako kanya agapfa atabyaye kandi ngo biri mu burenganzira bwa muntu.

Agira ati: “Umugore wese utagiye mu kibikira aba yumva agomba guheka umwana kandi nta n’umwe utabyifuza”.

Avuga ko hari ingero afite z’abo babonereje urubyaro bakabyara umwana umwe gusa cyangwa nta nabyare burundu.

Iyo bagaruye ubuzima bisanga batabyaye cyangwa ntibashatse kubera ko hanze bamaze kumenya ko babonerejwe urubyaro, batazabyara.

Asaba ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe yajya abonerezwa nk’uko abandi babyeyi bajya kuboneza, bakaboneza igihe gitoya ariko bakazongera bakabyara.

Dr Ingabire Nkunda Philippe, umuyobozi w’ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, na we ahamya ko abafite ubumuga bagihura n’imbogamizi, aho bigera no ku bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Mushimiyimana Gaudence, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abagore bafite ubumuga (UNABU), ashima ko hari intambwe imaze guterwa mu gushyiraho amategeko ateganya serivisi za ngombwa zijyanye n’ubuvuzi ku bantu bafite ubumuga.

Ashima Politiki nziza igihugu cyashyizeho zituma umunyarwanda abona ubwisungane mu kwivuza, yajya kwa muganga akavurwa nta vangura iryo ari ryo ryose.

Agaragaza ko iyo umurwayi agiye kwa muganga asinyishwa icyemezo cy’uko yemera serivisi agiye guhabwa n’uburyo bagiye kuzimuha.

Abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bibaho ko bafatirwa icyemezo ku bijyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Ati: “Ni serivisi umuntu yihitiramo ku giti cye kuko ni uburenganzira bwe kwihitiramo icyo yifuza ariko kubera imyumvire abantu baba bafite ku bantu bafite ubumuga, hari aho babaha serivisi zitanoze kubera imyumvire bafite”.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE