Perezida Kagame mu ruzinduko i Zanzibar muri Tanzania

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu Leta ya Zanzibar muri Tanzania aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bw’iyo Ntara ya Tanzania.
Akigera muri Zanzibar yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta mu Biro bya Perezida, Jamal Kassim Ali, wari ugaragagiwe n’Abarimo James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere.
Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yifatanya na Perezida wa Leta ya Zanzibar akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Impinduramatwara Dr. Hussein Ali Mwinyi, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi bayobozi bo mu Karere bitabiriye ibyo birori.
Impinduramatwara ya Zanzibar yabaye muri Mutarama 1964, ubwo Abnyafurika bigaranzuraga Abarabu bari bayoboye nyuma bakihuza n’iyari Tanganyika kugira ngo bikore Repubulika y’Ubumwe ya Tanzania.
Iki kirwa ariko kigira ubuyobozi bwacyo guhera kuri Perezida ndetse na Guverinoma.
Ibyo birori byishimiwe cyane n’abatuye muri iyo Leta kuko mbere y’uko biba Perezida wayo Dr Hussein Ali Mwinyi yatanze imbabazi ku mfungwa 25 mbere y’uko uyu munsi nyir’izina ugera.

Umuvugizi wa Guverinoma w’iyo Leta Charles Hillary, ku munsi w’ejo yavuze ko kubabarira imfungwa ari umuco usanzwe wa Perezida mu rwego rwo kwishimana n’ibyiciro byose by’abaturage b’icyo gihugu.
Ibirori bibanziriza umunsi nyir’izina byatangiye mu byumweru bitatu bishize, ahakorwaga isuku mu bice bitandukanye ari na ko n’imishinga mishya igenda itangizwa ahatandukanye kuri iki kirwa.
Jakaya Mrisho Kikwete wayoboye Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania hagati ya 2005 kugeza mu 2015, yashimiye Perezida Samia Suluhu Hassan na mugenzi we Dr. Hussein Ali Mwinyi bageze ku ntego y’impinduramatwara yakozwe mu myaka 60 ishize basigasira ubutwererane burambye bw’impande ebyiri z’Igihugu.
Ibyo ngo byatumye Igihugu kirushaho kwimakaza amahoro, ubumwe, n’ubworoherane hagati y’abaturage baturiye Leta zombi.
Kikwete yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama, ubwo yayoboraga umuhango wo gutaha ku mugaragaro umushinga munini wo kugeza amazi meza ku baturage barenga 150,000 ahitwa Dole Township muri Zanzibar.
Yagaragaje kandi ko yishimira kuba Zanzibari yari ifite abaturage 300,000 mu myaka 60 ishize kuri ubu ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.3. Ati: “Abaturage basaga miliyoni ebyiri babayeho neza kurusha 300,000 byariho icyo gihe!”
Muri rusange, ibikorwa byo kwizihiza Isabukuru 60 y’ubwigenge byatangiye tariki ya 20 Ukuboza 2023, bikaba bisozwa uyu munsi.

