Perezida Felix Tshisekedi ari mu rungabangabo- Tito Rutaremana

“Felix Tshisekedi ubu ari mu rungabangabo (dilemma) ntazi niba azakomeza kurwanya u Rwanda, na M23 yaramunaniye, agafata Kigali akica Perezida Kagame nkuko abiririmba hirya no hino.”
Ubwo butumwa bubanziriza inyandiko irambuye ya Tito Rutaremana, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, isobanura mu buryo burambuye umugambi mubisha wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi, haba ku Rwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bugari muri rusange.
Rutaremara yavuze ko Perezida Tshisekedi ari mu mayirabiri yo guhitamo hagati yo kuganira n’inyeshyamba za M23 bakumvikana uko bazazana amahoro n’umutekano muri Kivu, cyangwa se agakomeza umugambi wo kugirira nabi u Rwanda.
Yagagaragaje ko ubwo Tshisekedi yasekerwaga n’amahirwe yo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere yiyemeje kuzana umutekano mu Burasirazuba bwa DRC no kubaka ubukungu bw’icyo gihugu.
Icyo gihe Tshisekedi yahamagaye abayobozi ba M23 i Kinshasa abemerera gutaha nta nkomyi, gucyura impunzi, kwinjira mu gisirikare no muri Leta ku babishoboye abandi bagafashwa gusubizwa mu buzima busazwe.
Tshisekedi kandi yahuye n’abayobozi b’ibihugu bimukikije byose birimo n’u Rwanda, bamubwira ko ibyo yakoze byo guhura na M23 ari yo nama y’ukuri, akwiye gukomereza aho.
Abantu benshi b’inshuti nya nshuti za DRC bamugiriye inama yo guhura n’u Rwanda, ku mpamvu zo kuba bahuje imbibi muri Kivu, kandi u Rwanda rukaba rwarivanye mu ngorane nyinshi ruriyubaka rutera imbere.
Rutaremara yagize ati: “[U Rwanda] rwabera Congo (DRC) urugero rwiza, ni cyo gituma Tshisekedi yaje mu Rwanda akaganira n’abayobozi b’u Rwanda ndetse bemeranya gukorera hamwe ibintu byinshi.”
Yakomeje agira ati: “Tshisekedi yagishije inama M23 uko bakuraho Mai Mai bakazana umutekano muri Kivu, abayobozi ba M23 bati ibyo biroroshye! Bati duhe amezi 6 gusa umutekano muri Kivu uzaboneka.”
“[…] Tuzafata brigade mu basirikare ba M23, dufate brigade mu basirikare bahoze ari aba [Jean Pierre] Bemba, twongere dufate brigade mu basirikare ba Kabila, ubwo ni brigade 3. Tuzabatoza amezi atatu gusa andi 3 dukureho za Mai Mai, umutekano muri Kivu ube ubonetse.”
Iyo nkuru ngo yageze ku barwanya Leta biracika, biradogera, barasizora, bati: “Tubaye abande we?”, kubera ko inyeshyamba za Mai Mai ari zo zirinda ibirombe byabo.
Amafaranga bakuragamo ni yo yabafashaga ubwabo, akabafasha kugura amajwi, kugura abazungu (ba Lobbying) b’i Burayi n’Amerika babavuganiraga mu ruhando mpuzamahanga.
Abatavuga rumwe na Leta ya RDC na ba mpatsibihugu bateye hejuru basaba Tshisekedi guhagarika ingamba yafashe ahubwo agahindukirira u Rwanda mu rwego rwo koroshya Politiki.
“[…] Inshuti za Tshisekedi zamubwiye ziti ariko urarushywa ni iki? Politiki yoroshye ni ukurwanya u Rwanda na Perezida Kagame. Bati ahubwo sakuza cyane, usakuze hose ubarushe gusakuza. Tshisekedi agenda hose avuga nabi u Rwanda ndetse arusha abandi bose; avuga ko we yafata Kigali akica Perezida Kagame, ikibazo cy’u Rwanda kikaba kirangiye.”

Tito Rutaremara yagarutse ku mugani wa Kinyarwanda, ugira uti: “Ukwanga atiretse agira ati ngwino turwane.”, yibaza ati, Ese [kurwanya u Rwanda azabishobora?]
Nyuma yo kongera gutorwa, Tshisekedi arabyifatamo ate?
Ese nanone arajya kumvikana na M23? Ese arajya muri bya bihugu byose kugisha inama, yongere ahangane n’abatavuga rumwe na Leta no kwiyegereza abazungu, cyangwa se araguma mu nzira yari yafashe yo kwanga u Rwanda, gufata Kigali no kwica Perezida Kagame?
Rutaremara ati: “None byamunanira? Njye nzi neza ko bizamunanira.”
Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yamutije akabando
Abasirikare b’u Burundi bagiye muri Kivu y’Epfo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara, aho kubarwanya bafatanya n’ingabo za Congo (FARDC) , FDLR, Mai Mai n’abacanshuro mu kurwanya Abanyamurenge bashinze umutwe wa Twirwaneho bayobowe na Makanika.
Rutaremara ati: “Igihe bahugiye muri ibyo, RED Tabara yateye u Burundi none induru iravuga ngo u Rwanda n irwo rufasha RED Tabara. Abarundi bagiye gufatanya n’abandi ba EAC; M23 yabahaye zone nini bari barafashe. Abarundi icyo bakoze bahamagaye za FARDC, FDLR, Mai Mai, ba Wazalendo n’abandi, bahageze batangira kwica abaturage, abaturage bahuruza M23 irabatabara irwanya izo ngabo zose.”
Biravugwa ko Tshisekedi yatanze amafaranga, abasirikare b’Abarundi baza gufatanya na FARDC, FDLR, Mai Mai, Wazalendo n’abacanshuro batera M23 bambaye imyambaro y’ingabo za FARDC.
M23 yabakubise inshuro, Abarundi barahashirira abandi bafatirwa mpiri ku rugamba.
Tito Rutaremara yavuze imyato abayobozi b’u Rwanda bakorana ibyo bakora byose ubuhanga, ntibahubuke, bakabanza bakitonda bagashishoza.
Ati: “Kwihanganira kuvugwa nabi, gutukwa buri gihe n’abadashoboye kandi badashobotse ntugire icyo ukora, ni ubutwari nk’ubundi.”