Ingabo z’u Rwanda zibukije Perezida Tshisekedi ko zidakangika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 2, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

“Kubera ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.”

Ubwo butumwa bwashimangiwe n’Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Col. Kabera Simon, ahumuriza abaturarwanda ko inkike z’u Rwanda zirinzwe neza, bityo ntawukwiye guhungabanywa n’ibyo bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  (RDC), barimo na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo, wahishuye umugambi wo gutera u Rwanda.

Lt. Col. Kabera yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ubungabunzwe  neza haba mu Rwanda imbere no ku mipaka yarwo, by’umwihariko ku mupaka uruhuza na RDC.

Lt. Col. Kabera, mu kiganiro na RBA, yavuze gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ari zo nshingano z’ibanze za RDF.

Yagize ati: “Abaturage bacu, Abanyarwanda aho bari hose, buriya ibintu ushobora gufataho umwanzuro ushingiye ku byo ubona. Buriya abagenda mu bice bya Rubavu, barabibona uburyo abantu bisanzuye; navuga ko umutekano mu gihugu hose umeze neza.”

Yongeyeho ati: “Itegeko Nshinga riha Ingabo z’u Rwanda inshingano  zo  kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu, ndetse izi nshingano ntiturazitezukaho kandi navuga ngo ntiduteze gukoza isoni Abanyarwanda. Intego turayifite yo gucunga umutekano w’Igihugu n’ubushake turabufite, n’imbaraga turazifite.”

Lt Col Kabera  kandi yagaragaje ko imvuga mbi z’abayobozi ba Congo barimo na Perezida Tshisekedi uhuretse gutorerwa Manda ya kabiri  n’amajwi 73%, nta we zikwiye gutera ubwoba.

Perezida Tshisekedi ashingiye ku birego bidafite ishingiro azasanzwe ashinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko ingabo za Congo (FARDC) zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali ziri i Goma.

Lt. Col. Kabera Simon yavuze abayobozi ba Congo bakoresha izo mvugo babitewe no kuba bacumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abashinzwe umutwe w’iterabwoba wa FDLR,  agahamya ko RDF idakangwa n’amagambo bavuga.

Ingabo z’u Rwanda ziyemeje gucunga umutekano mu Rwanda no gutanga umusanzu mu mahanga

Ati: “Abantu bari muri kiriya gihugu cya Congo basize bakoze ibara mu iki gihugu, bakoze Jenoside barambuka bajya muri Congo, babafata neza babayo. Ni bamwe mu mitwe ihungabanya umutekano muri Congo, twarwanye na bo nubwo bahora bashaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu. Nababwira ko nta mahirwe babifitemo kuko aba barwanye na bo baracyahari, wa mugambi wo kurinda ubusugire bw’Igihugu turacyawufite.”

Yakomeje agira ati: “Abayobozi mu gihugu cya Congo basanzwe batera ubwoba igihugu cy’u Rwanda ariko nongere mbivuge ko igihugu cy’u Rwanda kirinzwe, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage bose. Icya kabiri, ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika! Dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage nkababwira nti nibasinzire batekane.”

Yunzemo  ati: “Ni byo hakurya barabiba urwango kandi rufite aho ruhuriye n’amateka y’iki gihugu kuko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda iyo ngengabitekerezo barayambukanye bayigisha abana babo. N’uyu munsi baracyafite iyo ngengabitekerezo, Politiki yo kugaruka gutanya Abanyarwanda nta mahirwe ifite sintekereza ko hari Umunyarwanda wabwira ibyo bintu ngo abifate nk’ibyagaciro cyane cyane ko nta mumaro bifite.”

Lt. Col Kabera kandi yibukije ko RDF idafite inshingano zo kurinda umutekano w’u Rwanda gusa ahubwo ko inita ku Banyarwanda mu buryo bwagutse harimo kwita ku mibereho, yabo yaba mu by’ubuvuzi kububakira amashuri n’ibindi.

Ati: “Tureba niba umuturage atuye neza, niba abafite aho abana bashobora kwigira, ibikorwa remezo biri hafi y’iwe.”

Yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda avuga ko abashaka kugirira nabi u Rwanda ntacyo bazarutwara. Ati: “Ndashaka kurema umutima abashobora kuba barahungabanyijwe n’amagambo. Amagambo si ubwa mbere avugwa, yavuzwe na kera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira igihugu gitekanye. Ubu dufite imbaraga natwe tugenda dukura, abana bacu bigishijwe gukunda igihugu ntacyo bazadutwara”.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda  bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere(RGB) biswe Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko inkingi y’Umutekano n’ituze ry’abaturage yaje ku isonga mu byishimirwa n’abaturage ku ijanisha rya 93.63%.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 2, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE