Imbamutima za RDF na RNP nyuma yo gushimirwa na Perezida Kagame

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida wa Repubulika akaba n’Umugabo w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bwo gushimira abari mu nzego z’umutekano no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) bwagaragaje ubu butumwa bubateye ishema ndetse no kubaremamo imbaraga zo gukomeza kubaka Igihugu bagicungira neza umutekano.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwaka mushya ari umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda Igihugu cy’u Rwanda, hamwe no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’Iminsi Mikuru”.
Yakomeje agira ati: “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga”.
Umukuru w’Igihugu avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kurinda “Igihugu cyacu”, anabasaba kubikorana umurava n’ubwitange.
Perezida Kagame kandi yihanganishije imiryango y’abari mu nzego z’Umutekano ko ababurira ubuzima mu butumwa baba baroherejwemo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano, kandi ko imiryango yabo izakomeza kwitabwaho uko bikwiye.
Nyuma y’ubu butumwa, Umuvugizi wungurije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Col. Kabera Simon, yavuze ko kuba Umukuru w’Igihugu azirikana ibikorwa by’ingabo akabashimira ko ari ibintu byabakoze ku mutima nk’ingabo.
Yagize ati: “Mu 1992, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, igihe yaganiraga n’abasirikare, icyo gihe twitwaga RPA, avuga ‘ati ingabo zacu ni zo zizaba umusingi w’iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse ibyiza bizaba muri iki gihugu ingabo zacu zizabigiramo uruhare’. Kuba rero yaraduhaye ubutumwa ashima ibikorwa Ingabo zakoze kuri twebwe ni ishema rikomeye cyane”.
Yakomeje agira ati: “Gutumwa ni kimwe ariko no gukora ibyo watumwe ni ikindi. Kuba uyu munsi hari umutekano bishingiye ku kuba twarashoboye kumvira amabwiriza Umugaba w’Ikirenga yatanze ku Nzego z’umutekano na RDF irimo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko nka Polisi ubutumwa bwa Perezida Kagame bwabongereye imbaraga n’imbaduko mu gucunga umutekano.
Ati: “Ni ubutumwa bwongera imbaraga n’imbaduko mu mikorere, umutekano ni ryo shingiro rya buri kimwe cyose. Kuba uyu munsi twicara tuganira, abashoramari bagashora imari mu gihugu, ba mukerarugendo bagasura igihugu n’ibindi bikorerwa mu gihugu, ni uko hari umutekano mu gihugu ndetse no ku mipaka yacyo.
Iyo rero habaye ijambo nka ririya byongera kugaragaza ko buri muntu mu nshingano yazishyize mu bikorwa neza, cyane cyane dushingiye ku nshingano Umugaba w’Ikirenga yatanze, bityo rero tukaba turi mu nzira imwe yo guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kgame kandi, mu mpera z’umwaka wa 2023 yazamuye mu ntera abasikare bakuru n’abato aho bahinduriwe amapeti barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, wahawe ipeti rya General avuye ku rya Lieutenant General.

