Ntituzategura kugirira nabi uwo ari we wese- Perezida Kagame

Ijambo risoza umwaka wa 2023 rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ryagarutse ku ngingo zinyuranye z’ubuzima bw’Igihugu, icyizere n’ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bibazaga ku batifuriza ineza u Rwanda batagitinya kuvugira mu ruhame imigambi mibisha barufitiye.
Nti byari ngombwa ko abamukurikiye babanza gusobanuza ku magambo yuje ubuhangabumvise asobanura uburyo u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingorane zose rushobora guhura na zo muri uyu mwaka wa 2024.
Ubwo yakiraga Abanyarwanda batandukanye n’inshuti z’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame yatanze icyizere abamukurikiye bakuramo igisubizo ku barutega iminsi bavuga ko bashobora kurusenya batarinze banarugeramo.
Perezida Kagame: “Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza? Icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”
Ubwo butumwa bwahise bukurura mu mitwe ya benshi imvugo ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wiyamamarije manda ya kabiri yizeza abaturage be ko natorwa azahangana n’u Rwanda.
Ibirenze kuri ibyo, mu kwezi gushize uyu Muyobozi yirahiye ko inyeshyamba z’Abanyekongo ashinja kuba Ingabo z’u Rwanda, nizongera kurasa buzacya ajya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agatangiza intambara ku Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko igisirikare cya Congo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma ku buryo na Perezida Kagame umunsi nk’uwo atazarara mu nzu ye.
Yagize ati: “[Perezida] Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (aha yarivugaga).”
Ubwo butumwa bwavuzwe n’Umukuru w’Igihugu bwatumye abantu batandukanye ku Isi bacika ururondogoro, bamwe bavuga ko ari ugukangara, abandi bakemeza ko yabikora kuko afite abamushyigikiye n’abo bakorana barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yahishuye ko nyuma y’ayo magambo hari abaje kumubwira ko adakwiye kubyitaho ari amagambo gusa, ariko abasubiza ko azakomeza kwitegura kugeza igihe hazaboneka ibihamya bifatika byemeza ko atari byo yashakaga kuvuga.
Gusa yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rutazigera rutegura kugirira nabi igihugu cyangwa umuntu uwo ari we wese.
Ati: “Urakoresha kugirira nabi u Rwanda kugira ngo wowe ibintu bikugendekere neza. Nababwira ngo niba mutari mutuzi, twebwe ntabwo tuzategura kugirira nabi umuntu uwo ari we wese. Ariko ntushobora no kuza kumbwira ngo ariko uriya wavugaga biriya ntabwo ari byo yavugaga…
Buri gihe rero ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga. Ikindi, narababwiye ngo erega mumenye ko kuri twebwe ntacyo tutabonye. Nta gishobora kutubaho kiri hanyuma y’icyatubayeho. Ubwo rero ushaka kudukiriraho cyangwa kudukoresha kugira ngo agere ku bye ibyo biramureba.”
U Rwanda ruzi ko rushobora kongera gutereranwa kubera ‘inyungu’
Perezida Kagame yemeza ko amagambo acura imigambi mibisha ku Rwanda yakabaye yaramaganywe n’abantu benshi ku Isi, ariko muri iki kinyejana usanga buri wese areba inyungu afite ku ruhande rumwe atitaye ku kuri, ibihamya cyangwa gukora igikwiye.
Yavuze ko yari kwemera ko ibyo Umukuru w’Igihugu cy’abaturanyi, wongeye gutorerwa kuyobora manda ya kabiri, yavugaga atari byo yashakaga kuvuga, iyaba Isi y’iki gihe ihaguruka ikamagana umuntu ugira nabi.
Ati: “Ubwo nyine icyo gihe u Rwanda rwavuga ngo Isi izadutabara cyangwa izabyumva, izahagarika ushaka kugira nabi. Ariko mu 1994 ntabwo byabaye, nta bahagurutse ngo bavuge ngo ibyo byoye gukorwa.”
“[…] Mu Isi turimo uyu munsi, ntawufite icyo akugomba, ndetse baravuga ngo ariko uyunguyu harya turamushakaho iki? Afite iki yaduha? Isi y’uyu munsi, tumenyereye kubwirwa ngo dufite inyungu. Ntihagikenewe ukuri, ntihagikenewe ibihamya, ntihacyitabwa ku kuba ikintu ari kizima cyangwa gikocamye, ni inyungu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko mu gihe umuntu afite inyungu mu bintu bimubuza amahwemo, akagira inyungu arutisha u Rwanda, igisigaye ni uko ruzongera kwimenya igihe ruzaba rwongeye gutereranwa nk’uko byagenze mu myaka ikabakaba 30 ishize.
Ati: “Ntabwo dutewe ubwoba n’uko bishoboka ko igihe kimwe twazisanga twongeye gutereranwa. Bityo dukwiye guhora twiteguye kandi twiteguye gukorera mu bihe biruhanyije cyane, aho mu kindi gihe dushobora kuzisanga tugomba kwimenya. Igihe tuzatereranwa ngo twimenye, tuzabigira ibyacu kandi tuzarokoka birenze n’iby’ubushize.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ku rundi ruhande uyu mwaka wa 2023 usoje amahoro, u Rwanda rukaba rwarageze kuri byinshi birimo no kwakira ibikorwa remezo mpuzamahanga mu buvuzi, Inama n’ibikorwa by’imidagaduro n’ibindi.
Yifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024, kandi abibutsa kwitegura kuzahangana n’ibibazo bazahura na byo ariko banishimira ibyiza bazageraho.
























































Amafoto: Village Urugwiro
Lg says:
Mutarama 1, 2024 at 12:11 pmHarya ngo azarasa Kigali ali Goma !!!ahubwo se babanje bagafata Rubavu yo ili hafi ko kurasira i Goma byamuhenda birenze kandi yazicuza ubuzima bwe bwose nubwo. ntazi ibyi gisirikare aliko sinzi ibisazi umuntu yaba afite bwo kubwira uwo azatera aho azaturuka byanze bikunze yaba arwaye mumutwe