Muhanga: Urubyiruko 110 rurangije imyuga rwahawe ibikoresho by’asaga miliyoni 44 Frw 

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urubyiruko rwiganjemo abafite amikoro make n’abatewe inda bakiri bato basaga 110 basoje kwiga imyuga itandukanye mu gihe cy’amezi 6 bibumbiye mu matsinda 11 bahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 44 kugira ngo biteze imbere be guheranwa n’ibibazo by’ubuzima banyuzemo.

Abahawe ibikoresho batangarije Imvaho Nshya ko bashimira umuryango Duhamic Adri biciye mu mushinga wa IGIRE-Jyambere Activity wabishyuriye kwiga  imyuga ukaba ubahaye ibikoresho byo kwiteza imbere bagasaba ko n’urundi rubyiruko rwandagaye rutiga rwafashwa.

Mukashyaka Grace avuga ko ashimira uyu mushinga wabashije kumuha amahirwe yo kujya kwiga ubugeni bwo gutera amarangi, ububumbyi no gukora inkweto harimo kandi no gutunganya ibimenyetso by’ubwiza (inigi) akanahabwa ibikoresho yemeza ko azabifata neza bikazamugeza ku iterambere rirambye.

Yagize Ati: “Ndashimira uyu mushinga wa IGIRE- Jyambere Activity kuko amahirwe bampaye nkiga ubukorikori ntabwo ababyeyi banjye bari kuyabona kubera ubushobozi ariko nzabifata neza kugira ngo bizamfashe kwiteza imbere mbashe kugira icyo nigezaho”.

Niyonkuru Patrick avuga ko hari abandi bana bari hanze batabashije wiga nkuko we yafashije kwiga ubukanishi n’abandi bazafashwe, kandi batahanye umukoro wo gufasha abandi.

Ati: “Nubwo twebwe twigishijwe hari n’abandi bakeneye ubufasha nkubwo twahawe nkaba narasoje amasomo y’ubukanishi ariko natwe nitumara gukora itsinda tuzafasha abandi nkuko natwe badufashije”.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga wa Duhamic Adri -IGIRE Jyambere Activity mu Karere ka Muhanga na Nyarugenge, Nyirandengera Benie Gertulde avuga ko uyu muryango wishimira ko abana bose 110 bafashe bize neza barangije bagiye ku isoko ry’umurimo gukora.

Yagize ati: “Twebwe nk’ubuyobozi bw’umuryango twishimira ko mu bushakashatsi twakoze twasanze hari abana bagera kuri 360 bari baratakaje amahirwe yo kwiga dufatamo abagera ku 110 bariga bose baranarangiza ari nabo twahaye ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 44.700.000 kugira ngo bibafashe kwinjira neza ku isoko ry’umurimo kandi tuzabakurikirana kuko twabakoreye amatsinda 11 ngo bazifashe nabo ubwabo kandi tuzabaha abazajya babakurikirana”.

Yemeza ko muri Mutarama 2024 hari abandi bazahabwa andi mahirwe yo kwiga imyuga naho abandi bagahabwa ubundi bufasha, ariko bifuza ko batera imbere bahereye ku bumenyi bahawe n’amashuri bizemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye uru rubyiruko gukoresha neza ibi bikoresho bahawe kandi bagakoresha ubumenyi bahawe bakomeza kwirinda ibibasubiza inyuma bagakoresha amahirwe babonye abandi batabonye.

Ati: “Urubyiruko rukwiye gukoresha neza ibi bikoresho bahawe kugira ngo bizabafashe kugera ku ntego bafite zo gukoresha ubumenyi bahawe, kandi bakomeze birinde ibintu byose bibasubiza inyuma bityo amahirwe bahawe atabapfira ubusa kuko hari benshi bakeneye guhabwa aya mahirwe bakayabura”.

Akomeza asaba uru rubyiruko kwibumbira hamwe kandi ibi bikoresho bikababera umusemburo wo kugera ku byiza babigizemo uruhare ubwabo, kandi asaba ababyeyi ko bakwiye kuba hafi aba bahawe ibikoresho kuko nta munsi n’umwe Leta izabasimbura ikaba ababyeyi b’abana babyaye.

Uru rubyiruko 110 bahawe ibikoresho bihwanye na miliyoni zisa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 44; harimo amatsinda 4 y’abize ubudozi, gutunganya imisatsi harimo amatsinda 2, hari amatsinda 2 y’abize ubukanishi, itsinda 1 ry’abize ubutetsi ndetse n’amatsinda 2 y’abize gusudira ariko hari n’abandi bize gukora amashanyarazi batarabona itsinda.

  • AKIMANA JEAN DE DIEU
  • Ukuboza 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
URAGIWENIMANA Clarisse says:
Ukuboza 28, 2023 at 10:42 pm

Dushimiye umuryango wa DUHAMIC-ADRI biciye mu mushinga wa IGIRE-JYAMBERE Uburyo ukomeje kwita kubana bafite ibi bazo bitandukanye.Abacikirije Amashursi nabo ntu bibagirwe nabo bakabona amahirwe .Turizerako ururubyiruko ruhawe ibibikoresho ruzabifataneza bikarushaho gutanga umusaruro no kwitezimbere .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE