RAB yamuritse imbuto 10 z’imyumbati zitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto

Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku gihingwa cy’imyumbati kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023gikorwa cyateguwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yamuritse amoko 10 y’imbuto y’imyumbati, ikaba yitezwehoko izatuma abahinzi babona imbuto nziza itanga umusaruro.
Ni igikorwa cyateguwe n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Ruhango Sendika Ingabo, kitabiriwe n’abatubuzi, abahinzi b’imyumbati batandukanye baturutse mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Bugesera.
Imbuto nshya z’imyumbati kandi zizafasha guhangana n’indwara kuko ubushakashatasi bwitaye ku kuzikora mu buryo bukemura ibibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Umushakashatsi Dr Nduwumuremyi Athanase ukuriye Ishami ry’ibinyabijumba muri rusange muri RAB, wayoboye ubushakashatsi kuri izi mbuto nshya z’imyumbati yavuze ko izo mbuto zizatuma abahinzi babona imbuto nziza kandi zihanganira uburwayi.

Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka umunani hakozwe ubushakashatsi ku mbuto 10 z’imyumbati zitibasirwa n’uburwayi zibasha no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe”.
Yongeyeho kandi ko iyo mbuto nshya y’imyumbati yamaze gushyikirizwa abahinzi b’imyumbati mu Ntara y’ Amajyepfo ngo batangire bayihinge. Ije nyuma y’igihe abahinzi bataka kutabona imbuto y’imyumbati nziza kuko iyo bahingaga yibasirwaga n’indwara zirimo kabore, kubemba n’izindi.
Yonavuze ko hari abahinzi bafite izo mbuto hari n’abatangiye kuzitubura ubu ziri ku isoko ndetse ko hifuzwa ko igihingwa cy’Imyumbati kigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.
Dr Nduwumuremyi yatangaje ko kugeza ubu hari imbuto 6 abahinzi basanganywe zigiye kwiyongeraho izindi 10 nshya zifite ubushobozi bwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, ari na we watangije icyo gikorwa Bikomo Alfred yasabye abahinzi n’ababahagarariye gukora cyane no gushaka ibisubizo bimwe bikibangamiye ubuhinzi bw’imyumbati bagacika ku buhinzi bwa gakondo, bakareka guhinga imbuto zishaje zari zisanzwe, ahubwo bagakoresha izi mbuto nsha nziza zitezweho gutanga umusaruro mwiza
Yagize ati: “Imyumbati ifatiye runini iyi Ntara kuko mu Turere 8 tuyigize ihahingwa. Hari ikibazo cy’uruhererekane nyongeragaciro dushaka gukemura, hari n’abagihinga imbuto yacitse itagezweho”.
Yakanguriye abahinzi kandi gushyira mu bwishingizi igihingwa cy’imyumbati no kujya bagura imbuto ku batubuzi basanzwe bazwi kandi bemewe.
Umuyobozi wa Sendika INGABO, Kantarama Césarie akaba n’umuhinzi w’Imyumbati yasabye abari mu ruhererekane by’umwihariko abahinzi kugira ubushake bwo gutera imbuto nziza kugira ngo umusaruro wiyongere, abantu bihaze mu biribwa.
Yagize ati: “Nitutagira ubushake bwo guhinga imbuto nziza ihangana n’uburwayi, kwihaza mu biribwa ntibyashoboka”.
Umwe mu bahinzi wari muri iyo nama yavuze ko izo mbuto nshya bizeye ko zizatuma umusaruro uzamuka.
Yagize ati: “Hari hashize igihe dusa n’abahagaritse guhinga imyumbati kubera ko imbuto twari dusanzwe duhinga yatewe n’indwara yo kubemba ndetse na kabore. Iyi mbuto nshya batubwiye ko itabemba, ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turizera ko tuzabona umusaruro utubutse”.
Umwe mu batubuzi, avuga ko biteguye gukora cyane, abahinzi bakazabona imbuto ihagije, ku buryo batazongera kubura imbuto y’imyumbati nziza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere, Sendika Ingabo bateguye iki gikorwa ndetse abasaba ko Akarere ka Ruhango kaba igicumbi cy’ubuhinzi (Cassava Center) cyunganira RAB mu bushakashatsi no gutubura imbuto y’imyumbati.
Igihingwa cy’imyumbati kuri ubu gihingwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 50.


