Kayonza: Kakuze wapimaga inzoga n’ikigage yaritinyutse none ni umumiliyoneri

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kakuze Aime Emerance wapimaga inzoga n’ikigage yaranguye yemeza ko gutinyuka akajya mu bandi byamufunguriye amayira bimuteza imbere aho ageze ku mitungo iri hejuru ya miliyoni 16.

Kakuze w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama, avuga ko mbere y’umwaka wa 2008 kubera kwitinya no kutajya mu bandi byatumye yigunga, yapimaga inzoga n’ikigage yaranguye.

Nyuma yaje gutinyuka akajya mu bandi no mu nama z’Inzego z’ibanze bimubera amahirwe n’umugisha udasanzwe ahura na Women for Women imuha amahugurwa ku gutinyuka no gukora imishinga yo kwiteza imbere ahera aho.

Yagize ati: “Nari umugore wigunze ntacyo mfite kimbeshejeho kuko napimaga urwagwa, nkashigisha ubushera cyangwa nkaba nafata urwagwa rw’umuntu ku ideni nkarupimira mu nzu yanjye nayabona nkamwishyura. Natinyaga kujya mu nama z’Inzego z’ibanze n’iz’abategarugori nkibera mu rugo ariko amahirwe yaje ubwo nitabiraga inama yo mu Mudugudu”.

Kakuze yasobanuye ko ubwo yatangiraga kwitabira amahugurwa byamufunguriye amarembo kuko yabonaga amafaranga y’u Rwanda 8 000 buri kwezi bituma bibumbira mu itsinda ry’abagore ndetse umwaka urangiye agabana ibihumbi 76 000.

Yavuze ko aya mafaranga yamufashije kuko yubatsemo inzu y’ibyumba bibiri mu butaka byari mu gikari aho yabaga n’umuryango we; akajya akodesha umuryango umwe ibihumbi bitanu ku kwezi, amafaranga akuyemo ayakoramo ubucuruzi buciriritse, mu wundi muryango bw’amafaranga ibihumbi 15 000.

Ubwo bucuruzi no kuba hamwe n’abandi bagore byatumye ajya gucuruza mu isoko buri mugoroba kugira ngo abone uburyo bwunganira umuryango. Ibi ngo byatumye agera ku rwego rwo kujya arangura umufuka w’ibishyimbo akabiranguza ubundi akagura ibindi.

Uku gukora cyane no kuba yarize amashuri yisumbuye, Kakuze yavuze byamubereye andi mahirwe kuko 2009; Women for Women yamujyanye mu mahugurwa atandukanye i Gako ku kwihangira imirimo, gukora ubucuruzi no gushinga amatsinda agamije guteza imbere abagore. Ibi byatumye bakora itsinda ry’abagore ryatangaga amafaranga 500 ku munsi.

Aya mafaranga yemeza ko yamufunguye ibitekerezo byamufashije gukora ikizami cya Women for Women ku guhugura abandi bagore uburyo bakiteza imbere, binyuze mu buhinzi no kubafasha gukora amatsinda aho yahereye ku bo mu gishanga cya Ngaruye mu Karere ka Karongi birangira abaye umukozi ubucuruzi arabuhagarika.

Amahugurwa yemeza ko yitabiriye mu gihugu cya Uganda ahitwa Kasenge Organic yiga uburyo bunonosoye umugore ashobora kwibumbira muri koperative yahereye ku itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ku mafaranga make akiteza imbere n’umuryango we, kuva mu bwigunge binyuze mu bukorikori ari nabyo byatumye akorana n’Urugo Women Opportunity Center.

Amafaranga abona yishyuriraga abana be babiri amafaranga y’ishuri 300 000 buri gihembwe.

Avuga ko kuri ubu amaze kugera ku rwego rwiza aho yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 12, inzu zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 4,200 imirima n’inka byose yakuye mu gutinyuka.

Kakuze Aime Emerence agira inama abandi bagore gutinyuka bakajya bitabira ibikorwa n’inama za Leta kuko hari amahirwe babwira abitabira kandi akabibutsa kurya bibuka kuzigama kuko bifasha mu buzima buri imbere.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE