Kigali: Amaze imyaka 39 akina Karate yafatwaga nk’umukino w’amabandi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Niragire Samuel, ni Umuyobozi wa tekinike muri Federasiyo ya Karate mu Rwanda (FERWAKA), yatangije club ya Karate yitwa ‘Mamaru Kicukiro Karate Do’ yigisha Style Wadoryu ikorera muri Kicukiro, kugeza ubu ni Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Kicukiro.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya yagarutse k’urugendo rwe rw’umukino wa Karate wafatwaga nk’umukino w’amabandi, gusa imyumvire imaze guhinduka kuri uyu mukino amazemo imyaka ikabakaba 40.

Niragire Samuel yavutse mu mwaka 1977, ubu afite imyaka 46. Mu muryango avukamo akurikirwa n’umuhererezi. Kubera amateka y’Igihugu, ababyeyi be bahungiye mu Burundi akaba ari ho yavukiye.

Niragire ntakiri umwigisha wa Karate gusa (Sensei) ahubwo ni Shihan, izina rihabwa umuntu ugeze kuri dani ya 6 ziyongera ku mukandara w’umukara.

Mu Rwanda abagize amahirwe yo kugera kuri dani ya 6 ni babiri na we arimo, mu gihe uwa Gatatu ari  Sayinzoga witabye  Imana mu myaka yashize.

Shihan Niragire yatangiye gukina Karate ku myaka 7 yiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza. Agira ati: “Natangiye Karate mbikunze, umutoza watangiye kunyigisha yitwaga Maitre Fidèle, ageze ku mukandara w’ubururu, ajya mu kandi kazi k’Igihugu”.

Mu muryango we nta wundi muntu wari warigeze akina Karate ariko ngo yabonaga abantu bakina Karate bikamushimisha.

Ati: “Ahantu nabonye Karate, nigeze kujya gusura karabu yitwa Puma yakiniraga i Burundi nkabona uko bakina Karate nanjye nkahita numva nishimye, mfata umwanzuro wo kuyijyamo”.

Avuga ko atigeze yambara umukandara w’umuhondo ahubwo ko yatsinze neza bityo akava ku mukandara w’umweru agahita yambara Oranje.  

Ababyeyi be ni bwo bamenye ko akina Karate. Ati: “Icyo gihe Papa ntabwo yari azi ko nkina Karate ariko mama yarayikundaga.

Mbonye umukandara wa Oranje ni bwo naje barambaza ngo ariko wa mwana we wakinaga Karate, ndavuga nti cya gihe wayimbuzaga narasimbukaga nkajya kuyikina. Icyo gihe na we yahise ayikunda anshishikariza kujya njya kuyikina”.

Avuga ko yajyaga afata kimono (umwambaro bambara bakina Karate) agakora urugendo rurerure wenyine ajya gukina.

Yavaga mu Cibitoki akajya gukinira mu Ngagara Karitsiye 5. Byasaba gutega ariko we wahagendaga n’amaguru.

Abantu bamaze kumenya ko akina Karate batangiye kumutinya.

Nubwo yari asanzwe arangwa n’ikinyabupfura na Karate ngo ifite icyo yongeyeho kuko Karate ari umukino usaba kugira imyitwarire myiza n’ikinyabupfura gihagije.

Yarangije amashuri abanza afite umukandara w’icyatsi. Gusa ngo washoboraga kumara imyaka nk’ibiri ukiri ku mukandara umwe.

Shihan Niragire yaje gukomeza amashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kabiri ahita asanga abandi basore ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Uko yageze ku Rugamba rwo kubohora igihugu

Ku rugamba rwo kubohora Igihugu, Shihan Niragire avuga ko Karate yamufashije cyane kuko yari n’umwana nubwo kugira ngo yinjire mu gisirikare byabanje kumugora kubera ikibazo cy’imyaka.

Ati: “Narimfite imyaka 15 ndi Kadogo ariko kubera ko nakinaga Karate babonaga ndi mukuru kandi abantu bose banzi, noneho Karate na yo yaramfashije kuko kuza ku rugamba bisaba umutima wo gukunda Igihugu.

Karate rero ibigushyiramo. Nararebaga nti ese ubungubu ko ndimo nkina Karate, ndikwiga kubera iki bagenzi banjye bari ku rugamba njyewe ndi hano, nubwo ndi umwana kuki ntashobora kujya kubafasha?

Nafashe umwanzuro, icyo gihe naciye kuri Mama ambaza impamvu ngiye kujya ku rugamba nkiri muto anansaba kubanza kurangiza kwiga ndamubwira nti ‘oya’ reka ngende”.

Iyo ngo yari inshuro ya kabiri kuko ubwa mbere yaragiye asubizwa inyuma. Nyuma yasubiyeyo kuko yumvaga agomba gusanga bagenzi be, aremererwa.

Niragire akomeje gufasha abatari bake kunguka ubumenyi n’ubushobozi mu mukino wa Karate mu Rwanda

Karate yarayikomeje mu gihe cy’urugamba kandi atangira no kuyigisha abandi cyane ko abenshi babaga batazi Karate n’icyo yagufasha mu kwirwanaho.

Agira ati: “Njyewe nagiye mfite n’imyenda yanjye ya Karate, Kimono, ariko byageze igihe kubera ubuzima tubayemo bw’intambara Kimono n’indi myenda byose byarabuze”.

Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rurangiye, yakomeje gukina Karate.

Jenoside ikirangira avuga ko guhuza abantu ngo bongere gukina Karate bitari byoroshye cyane ko bumvaga umukino wa Karate ari uw’amabandi.

Ati: “Ntabwo bari bazi ko Karate ari umukino w’ikinyabupfura, umukino mwiza ufasha abantu kwirwanaho no kwiyubaha noneho watangira kwigisha abantu hakaza batanu, icumi ariko na bo kugira ngo bamenye bikagusaba kubigisha cyane”.

Yongeye guhura na Sensei Fidèle kuri Lycée de Kigali akomeza kumwigisha karate muri Karabu yitwaga Tigre.

Yavuye ku mukandara w’ubururu ahabwa umukandara wa maro (mellow), ava kuri maro abona umukandara w’umukara agenda azamuka kugeza ageze kuri dani ya 6 ari na yo afite kugeza ubu.

Akiri umusirikare, Niragire Samuel ari mu bantu bagize amahirwe yo gukomeza kwiga.

Yakomereje amashuri ye mu mwaka wa gatatu muri EAV Kabutare aho yanatangije Kalabu yitwa ‘EAV Kabutare Karate Do’ amashuri yayakomereje muri Kaminuza ISAE Busogo.

Ati: “Ngeze no muri ISAE Busogo nkomeza gukina Karate no kuyigisha abantu twavanye muri EAV Kabutare”.

Yavaga ku ishuri imyitozo akayikomereza muri Kalabu ye ya Kicukiro yari yaratangije.

Yemeza ko Karate ihindura ubuzima kuko ngo hari abantu benshi bagiye bava mu biyobyabwenge kubera uyu mukino kandi bagera no mu ikipe y’Igihugu.

Akazi no gukina Karate biramufasha

Akazi akora kajyanye n’umutekano ni akazi avuga ko kamusaba kuboneka igihe cyose kandi kakamusaba kukitaho, ariko ngo iyo uri umukarateka umenya uko upanga amasaha.

Ati: “Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru aho nigisha dutangira saa moya za mugitondo kugeza saa tatu. Icyo gihe iyo maze kwigisha mpita njya mu kazi kanjye mfite imbaraga”.

Ahamya ko siporo ari ubuzima kandi ko ifasha abantu kubera akazi babamo kabamo umunaniro ukabije (stress) ngo udakoze siporo wahura n’ikibazo gikomeye.

Mu minsi y’akazi abyuka kare saa cyenda agahuza ibintu byinshi by’akazi no kumenya uko ijoro ryaraye. Saa Kumi n’ebyiri atangira kwitegura, saa moya akaba yageze mu kazi.

Avuga ko umuryango we awubonera umwanya ariko umutekano awushyira imbere kuko ngo ni ngombwa.

Kugira ngo ashobore gukora siporo n’akazi ke neza, Shihan Niragire avuga ko afata amafunguro asanzwe atarimo amavuta menshi, ariko by’umwihariko imboga ndetse n’imbuto.

Ntanywa inzoga ahubwo yikundira fanta ya citron. Iyo aruhutse asoma ibitabo kuko ngo ntazi gutaramira mu kabari kandi nta n’ikigare abamo. Iyo atari mu kazi aba ari mu rugo.

Umuntu afataho nk’icyitegererezo mu buzima bwe kandi bikamufasha mu kazi ke ka buri munsi ni Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ati: “Umuntu wa mbere mfataho icyitegererezo ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko urebye amateka ye ntabwo wayavuga ngo uyarangize, urebye ubuzima bwe no gukunda Igihugu ni cyo kimuranga kandi wafatiraho icyitegererezo”.

Muri uyu mukino, Nyakwigendera Sayinzoga ni we yafatiragaho icyitegererezo kuko ngo mu buzima bwe yakundaga Karate kandi agakunda n’abantu.

Mu Rwanda afana ikipe ya APR FC, hanze agafana ikipe ya Arsenal gusa ngo ntiyajya kuri Sitade agiye kureba umupira ahubwo awumvira kuri radiyo.

Iyo ari kumwe n’abana be ngo abatamika u Rwanda, kandi ngo byaba ngombwa ruhuye n’amage bakaba barwitangira. Ati: “Ni cyo kintu cya mbere mbabwira”.

Afite abana 5 b’abahungu bose bakina Karate. Umukuru afite umukandara w’icyatsi, babiri bakurikiranye bafite umukandara wa Oranje abandi babiri bafite umukandara w’umuhondo.

Nyina ubabyara ngo ntakina Karate ariko yigeze kuyikinaho, nyamara ngo iyo ari mu rugo kimwe n’abana be arabigisha cyangwa bagakorana siporo kugira ngo amurinde kubyibuha cyane.

Avuga ko nk’umuntu ushinzwe umutekano ababazwa no kubona urubyiruko runywa inzoga mu masaha y’ijoro kuko ngo aho anyuze abona rwiteretse inzoga nyinshi, agasanga gahunda ‘tunyweless’ yaraziye igihe.

Niragire avuga ko abasaza barwaniye Igihugu barimo kugenda basaza, bityo urubyiruko rukwiye gukanguka rukagira icyo rukora kugira ngo rusigasire ahazaza h’Igihugu.

Avuga ko abantu banywa inzoga nyinshi usanga ingo zabo ari zo zibamo amakimbirane kandi n’urugomo, ugasanga rudatera imbere kubera ko ibyakarutse bikajyanwa mu kabari.

Asaba urubyiruko kutanywa inzoga ahubwo ngo bakanywa amazi, amata n’ibindi binyobwa bitabangiriza ubuzima, kandi kandi bagahozaho mu gukora siporo.

Ati: “Ndasaba urubyiruko kureka itabi, ibiyobyabwenge muri rusange bakore siporo kandi ihindura abantu bakagira ubuzima bwiza n’icyerekezo kizima.”

Mu myaka ikabakaba 40 ishize, Niragire yakundishije abatagira ingano umukino wa Karate
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE