Minisiteri y’Ubutabera isaba abavoka kugira ibanga mu kazi kabo

Abagize Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda iteraniye muri Kigali Convention Center kuva mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, barasabwa gukora kinyamwuga.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, asaba abakora umwuga wo kunganira abantu mu bijyanye n’amategeko gusenyera umugozi umwe kandi bagakora kinyamwuga.
Inteko rusange yitabiriwe n’abavoka 1 000 n’abandi basaga 800 bakurikiye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga.
Gukora kinyamwuga ni imwe mu ngingo arimo kugezaho abitabiriye Inteko rusange.
Ati: “Dukwiye kugira ibanga mu byo dukora, iyo ufite umukiliya biba byiza ko ibyo muganiriye bitajya ku karubanda”.
Hari ibindi musabwa n’amategeko kudashyira ku karubanda gusa ngo ntihabura bake babikora.
Akomeza agira ati: “Hari imanza tujya tugira mu gihe zitarashyirwa mu ikoranabuhanga ry’ubutabera ugasanga birimo kuganirwa mu itangazamakuru.
Kuba byasohotse bakajya mu itangazamakuru bivuze ko umwe muri babiri ari we uba wabitanze.
Muri aka kazi mukora ko kunganira, usanga avoka umwe arimo kugira inama abakiriya, ni ukureba niba hatari ikibazo cyo gushyira imbere amafaranga.
Ayo ni amwe mu mahame y’imyitwarire (Ethics) tugomba kugenderaho”.
Abavoka kandi barasabwa kuba inyangamugayo mu byo bakora kandi benshi muri bo hari abari inyangamugayo.
Minisitiri Dr Ugirashebuja agira ati: “Umurimo wa Mbere wanyu ni ukugira ngo ubutabera buboneke ariko hari abarenga kuri izi nshingano harimo n’inzira yo kubeshya kugira ngo umukiliya we atsinde”.
Ku rundi ruhande ngo hari abavoka bakoresha inyandiko mpimbano batabizi ariko hari n’abazikoresha babizi neza ko ari impimbano, ibyo ngo ni ibintu bakwiye kwirinda.
Abavoka basabwa gufata urubanza bakarugira urwabo kandi bakaruburana bishimiye.
Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko Inteko rusange yaganira ku gihembo kigomba guhabwa abavoka kuko hari bamwe baca umukiliya amafaranga y’umurengera.
Isaba kandi abakora umwuga wo kunganira abaturage mu by’amategeko kubaha inkiko.



