Umuhanzi Josh yatumiye abakunzi be mu gitaramo cya Christus Regnat

Umuhanzi Ishimwe Josh wamenyekanye cyane mu ndirimbo zisingiza Imana mu njyana gakondo, yatumiye abakunzi be mu gitaramo cyiswe ‘I Bweranganzo’ azaririmbamo, cyateguwe na Korali Christus Regnat.
Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Korali Christus Regnat itaramire abakunzi bayo mu Mujyi wa Kigali.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyamabaga, umuhanzi Josh yumvikana atumira abakunzi be n’inshuti ze muri iki gitaramo cy’akataraboneka.
Yagize ati “Ndabatumiye mu gitaramo cya Christus Regnat kizaba ku itariki 19 Ugushyingo 2023, muzaze dutaramane cyane nanjye ndahabaye nk’intore ntimuzahabure kandi kuhaba kwanyu, ni ingenzi”.
Umuhanzi Josh afite umubano udasanzwe na Chorale Christus Regnat kuko iyi Korali yaririmbye mu gitaramo cye mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Igitaramo ‘I Bweranganzo’ cya Chorale Christus Regnat gitegerejwe ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi z’umugoroba.
Korali Christus Regnat yamenyekanye cyane mu ndirimbo; Mama Shenge, Kuzwa Iteka, n’izindi.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Korali Christus Regnat yashyizwe ku isoko, aho imyanya isanzwe ari 5,000 Frw, imyanya y’icyubahiro 10,000 Frw n’ah’ibihumbi 20. Ni mu gihe ameza y’abantu batandatu ari 150,000 Frw.

KAYITARE JEAN PAUL