Titi Brown yagizwe umwere n’urukiko

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ku cyaha cyo gusambanya umwana atarageza imyaka y’ubukure akamutera inda, rutegeka ko ahita arekurwa afungwura nyuma yimyaka ibiri ari muri gereza.

Isomwa ry’urubanza ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 saa nyine,  aho kuba saa saba z’amanywa nkuko byari byitezwe.

Ni icyemezo umucamanza yafashe nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa 13 Ukwakira 2023, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise iburanisha kuri uru rubanza.

Mu cyemezo cy’Urukiko, ikirego cy’Ubushinjacyaha cyateshejwe agaciro ndetse uyu mubyinnyi agirwa umwere.

Hateshejwe agaciro kandi ikirego cy’indishyi ababuranyi b’impande zombi bari batanze, Urukiko rwemeza ko izo ndishyi zidatangwa mu rubanza.

Uyu musore yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17, bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

Ku itariki 3 Ukuboza 2021, Urukiko rwategetse ko Titi Brown afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye kandi zihagije zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.

Kuva icyo gihe Titi Brown yatangiye kujuririra iki cyemezo kugeza kuri uyu wa Gatanu, umunsi yagiriweho umwere. Muri ibyo bihe wasangaga hari abantu benshi batanga ibitekerezo bigaragaza ko uwo musore ashobora kuba yararenganye bifashishije itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bakomeye mu myidaguro yo mu Rwanda dore ko yabyinnye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Kamwe’, ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie, ’Amashu’ na ’Faster’ za Chris Easy, ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie n’izindi zakunzwe na benshi mu Rwanda.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE