Huye: Urubyiruko 1000 rwahawe ubumenyi ku kwihangira imirimo

Urubyiruko rugaragaramo igice kinini kidafite imirimo ugasanga harimo abagerageza kuyihangira, abandi bo bakavuga ko babona nta buryo ndetse n’ubumenyi bwo kuyihanga, ariko mu Karere ka Huye, ba rwiyemezamirimo bateguye ibiganiro ku kwihangira imirimo.
Urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo rwateraniye mu Karere ka Huye habera ibiganiro ku murimo.
Binyuze muri gahunda ba rwiyemezamirimo batangije yiswe “Career Orientation Fair” baganiriza uru rubyiruko, babaha ubumenyi bwabafasha guhanga Imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Urubyiruko rutandukanye, rwasobanuriwe ko nta murimo utagira umumaro kandi bisaba kuwukunda no kuwukora neza.
Bati: “Nta murimo utagira akamaro iyo umuntu awukoze neza. Rubyiruko ntimukishyiremo ko akazi ari ako mu biro gusa, burya ubumenyi bwose bwagufasha kwihangira imirimo. Mutinyuke mutwegere tubahe ku bumenyi n’ubunararibonye bubafasha kwihangira imirimo kuko natwe twatangiye gahoro gahoro.”
Umutoni Sandrine Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubuiruko yashimiye urubyiruko ku bwo kugira inyota y’uko bakwiteza imbere ndetse abashishikariza gukunda no kwihangira imirimo bigira ku bandi.
Yagize ati: “Ndabashimira ko mbona munyotewe no kwiteza imbere. Muhereye ku bunararibonye bw’aba ba rwiyemezamirimo mu biganiro babahaye bibafashe gushishikarira ukunda no kwihangira imirimo”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 97% by’urubyiruko rukora mu bigo byigenga bityo ‘Career Orientation Fair’ ni urubuga impuguke mu nganda n’ishoramari zizifashisha mu gusangira ubunararibonye n’urubyiruko kandi zikagira uruhare mu gufata ibyemezo mu mwuga rwifuza kugana.
Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.





NYIRANEZA JUDITH