Nyabihu: Batewe inkeke n’ikiraro imodoka itakwambuka itwaye abagenzi

Abaturage bakoresha ikiraro cya Nyamutera gihuza Imirenge ya Rugera na Shyira yo mu Karere ka Nyabihu batewe impungenge cyane n’icyo kiraro cyangiritse cyane ku buryo abashoferi ba bisi banga kucyambuka batwaye abagenzi.
Abanyura kuri icyo kiraro bavuga ko kibafatiye runini kuko kinagira uruhare rukomeye mu guhuza Akarere ka Musanze, Nyabihu na Ngororero ku muhanda Musanze Vunga.
Bavuga ko kubera isuri igenda icyangiza bafite impungenge ko kizaridukana imodoka, bakifuza ko inzego bireba zakurikirana iki kibazo.
Iyo imodoka itwara abagenzi igeze kuri icyo kiraro cyubatswe n’ibyuma n’ibiti, umushoferi asaba abagenzi kuvamo bakambuka n’amaguru ubundi bagasubiramo nyuma y’uko imodoka na yo yambutse.
Kuri ubu rero bahashyize abapolisi kugira ngo bajye bakurikirana ko abashoferi bubahiriza iyo gahunda y’uko imodoka yambuka nta mugenzi urimo.
Habimana Johnson, umwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Vunga, avuga ko baterwa impungenge n’iki kiraro cya Nyamutera aho bagera bakagira ubwoba.
Yagize ati: “Nk’uko mubizi aka Karere ka Nyabihu gakunze guhura n’ibiza, urabona rero ko baje kucyubaka bazamuye inkuta zigizwe n’imikwege, amabuye, ibyuma n’ibiti iyo isuri ije rero irabisenya, njye mba mfite ubwoba ko imodoka umunsi umwe izagwamo tugashiriramo, ubuyobozi nibushakire umuti urambye iki kibazo.”

Mukamasabo Germaine wo mu Murenge wa Rugera, na we avuga ko abangamiwe no kuba iki kiraro umunsi umwe abana babo bazagwamo bavuye kwiga cyangwa se na bo ubwabo bakaba bagwamo mu gihe bari mu ngendo.
Yagize ati: “Iki kiraro ntangiye kutakigirira icyizere kuko ubona kigenda gisenywa n’imvura nyinshi. Ibi bintu rero bintera kwibaza niba umunsi umwe tutazaba turimo twivira nko mu bukwe twakigeraho tugahita duhanuka twese tugashiriramo. Ikindi abana bacu bava ku ishuri bazagwamo twifuza ko cyakorwa mu buryo burambye, gusa sinabura gushima RDF yakitwubakiye kuko hari igihe twamaze amezi menshi tudahahirana”.
Mustafa Saleh ni umwe mu bashoferi banyura kuri iki kiraro, na we ashimangira ko gishobora kuzateza impanuka mu gihe cyaba kidakurikiranywe mu maguru mashya.
Yagize ati: “Iki kiraro urabona ko kigenda gitengurwa n’imvura yinjira muri aya mabuye agize inkuta zizirikishije amabuye n’imikwege, ibi bintu bituma twibaza niba umunsi umwe tutazagera hejuru yacyo imodoka ikirohamo n’ubwo Polisi idusaba ko shoferi yambuka mu modoka nta mugenzi urimo, ariko izipakiye zo ntabwo bazikumira kandi na zo ziba zibitseho amatoni, umuti urambye ni uko iki kiraro cyakubakwa mu buryo burambye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, yemera ko kuba icyo kiraro kitizewe bituma n’imigenderanire itagenda neza, agashimangira ko barimo gushaka uburyo cyazubakwa mu buryo burambye.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ikiraro cya Nyamutera kuri ubu harimo haratekerezwa uburyo cyakubakwa kigatanga serivisi y’imigenderanire mu buryo burambye. Twabiganiriyeho n’inzego bireba cyane ko hari na gahunda ko uriya muhanda Ngororero- Nyakinama-Musanze uzubakwa mu minsi iri imbere. Gusa nababwira ko bashonje bahishiwe mu minsi iri imbere kizaba cyakemutse, gusa bakomeze kugira amakenga ari abashoferi, abagenzi n’abandi batwara ibinyabiziga, kandi abana bakirinda gukinira ku biraro”.
Ikiraro cya Nyamutera giheruka gusenywa n’ibiza byabaye mu mwaka wa 2020, ari na bwo cyaje gusanwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mwaka wa 2021.



NGABOYABAHIZI PROTAIS