Karongi: Abangavu babyaye imburagihe bashishikarizwa kwigira

Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire , Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo bahurije hamwe abangavu basaga 100 babyaye imburagihe bahabwa ibiganiro bitandukanye bigamije imibereho myiza yabo.
Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza, yibukije abo bangavu ko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora bubatekerezaho.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubatekerezaho kandi bukora ibishoboka ngo mugire imibereho myiza, mwiteze imbere ndetse munateze imbere Igihugu, ni imwe mu mpamvu bwabahurije hamwe”.
Yungamo ko ubuyobozi bwababajwe n’ibyababayeho, ariko ari igihe cyo gusohoka muri ayo mateka.
Ati: “Ntabwo ubuyobozi bushimishwa n’ibihe mwanyuzemo ariko kandi ntimunakwiriye guheranwa n’agahinda ahubwo muharanire icyabateza imbere.
Yabasabye kandi kwirinda uwakongera kubagusha mu mutego baguyemo, abizeza ubutabera, anabasaba kugaragaza ababahohoteye.
Ati: “Mwitwararike mutazongera kugwa mu mutego w’ibishuko, mumenye guhakanira ababashuka, mwe gutwara n’iraha babashukisha ibintu, ahubwo mukore cyane kugira ngo ibyo mukeneye mubyihe”.
Umwe muri abo bangavu watanze ubuhamya, yasobanuye ko akenshi bashukishwa impano, ariko ko ubu uko bagenda basobanurirwa barushaho gusobanukirwa uko bakwirinda.
Yagize ati: “Nkanjye nashukishijwe impano, nibona nyuma ntwite. Inama nagira bagenzi banjye b’abakobwa ni uko twajya tunyurwa n’ibyo dushobora kubona ubwacu, ntiduhange amaso ababiduha. Dukoresha uko dushoboye duharanire kwigira”.
Yongeyeho kandi ko ababyeyi bajya babihanganira ntibabatererane mu gihe babyaye, kuko biri mu bibahungabanya, bigatuma ahubwo hari n’abangavu bahitamo kuva iwabo bakagenda basize ba bana.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye basabye aba bangavu kwitwararika, guhakanira ababashuka no kureba imbere bakabyaza umusaruro ubufasha butandukanye babona, bakarerera u Rwanda abana bibarutse.
Ababyeyi basabwe kudatererana abangavu babyaye kuko bibakururira ihungabana.
Yagize ati: “Ababyeyi ntimugatererane aba bangavu kuko bibatera guhungabana bitewe n’uko na bo ubwabo baba bari bakwiye kuba bakirerwa hanyuma bakaba banagomba kurera”.






