Bugesera: Ingo mbonezamikurire zisaga 1000 zikemura ikibazo k’imikurire

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Imanishimwe Yvette, yatangaje ko ingo mbonezamikurire (ECD) zavuye kuri 751 mu 2019, ubu zigera ku 1843 zikaba zifasha mu kunoza imikurire y’abana.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 ubwo hafungurwaga urugo mbonezamikurire ku ishuri ribanza rya Ruyenzi mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imanishimwe avuga ko ibigo mbonezamikurire by’abana bato birimo ibikorera ku masantere akomeye n’ibikorera ku mashuri mu Karere ka Bugesera ari 136.
Agira ati “Ingo mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera, ni 1843. Zidufasha muri serivisi z’ubuzima, uburezi, isuku n’isukura, umutekano w’umwana no gukangura ubwonko bw’umwana”.
Ibi ngo bivuze ko umwana w’imyaka 3 kugeza kuri 6 bakumiriye ko agwingira kuko serivisi zitangirwa mu rugo mbonezamikurire rushamikiye ku ishuri.
Izo serivisi zose zifasha umwana kugira ngo atagwingira, ntagire imibereho mibi, ntagire imirire mibi ikindi kandi ngo binabafasha gutegura umwana kumujyana ku ishuri.
Nshimiyimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru wa Help a Child mu Rwanda, avuga ko urugo mbonezamikurire rwatashywe ari rumwe mu yo bubaka ku bufatanye n’Umuryango w’Abaholandi ‘World Servants’.
Yavuze ko urugo mbonezamikurire rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa Nyakanga, mu kwezi kwa Nzeri rutangira gukorerwamo.
Rwatwaye miliyoni 40 habariwemo uruhare rw’abaturage. Mu gihe Help a Child yarutanzeho miliyoni 35.
Ashimangira ko bakoranye na Leta ndetse n’ababyeyi kugira ngo urugo mbonezamikurire rushobore kubakwa.
Akomeza agira ati “Ibyo dusaba umubyeyi ni ukohereza abana bakaza hano ariko kandi ibyo umwana yigiye hano, iyo ageze mu rugo akabona ibirimo gukorwa bitandukanye n’ibyo yize bituma atangira kugira amayobora hakiri kare.
Turasaba umubyeyi kuba intangarugero akigisha umwana ariko akanigira no ku mwana. Niba hari iby’ingenzi biga nko gukaraba intoki mu gihe gikwiye umwana akamubwira ko ari ngombwa”.
Ntakirutimana Dancille umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu rugo mbonezamikurire ku ishuri ribanza rya Ruyenzi, yishimira ko bubakiwe ECD.
Mbere ngo bagorwaga n’uko abana babo bigaga i Gakomeye abandi bakajya kwiga i Mareba.
Ati: “Bakoraga urugendo rw’isaha rimwe na rimwe bakanakererwa ariko hano ni hafi bariga neza nta kibazo. Uwanjye akoresha iminota 5 mu gihe aho bigaga bakoreshaga igihe kinini”.
Mugiraneza Marie Rose avuga ko abana babo batakinyagirwa kandi ko batagikora urugendo rurerure kuko ngo ntawe urenza iminota 5 ariko mbere barakoraga urugendo rw’amasaha 2 kugira ngo bagere mu kigo.
Urugo mbonezamikurire rwuzuye rugizwe n’ibyumba bitatu, igikoni gikoresha gazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ububiko, ibiro by’abarezi, ubwiherero bw’abana n’ubw’abafite ubumuga.
Ubuyobozi bw’Umuryango Help a Child bwavuze ko bufite icyerekezo kandi ko ku bufatanye na AEE bubatse ingo mbonezamikurire 9 kandi ko buri mwaka bazajya basana amarerero atatu.
Mu Karere ka Bugesera habarurwa abana bari hagati y’imyaka 3 na 6 ibihumbi 60 barererwa mu ngo mbonezamikurire.





KAYITARE JEAN PAUL