Kung-Fu Wushu: Hasojwe amahugurwa y’iminsi 50 bungukiyemo byinshi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva tariki 06 Nzeri kugeza 25 Ukwakira 2023, ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ku bufatanye n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Henan University of Technology binyuze muri “Henan Friendship Overseas Affairs service co., Ltd” habaye amahugurwa y’iminsi 50 yitabiriwe n’abakinnyi 52 baturutse mu makipe 25 yo mu gihugu hose.

Aya mahugurwa “Seminar on Shaolin Martial Arts and Taiji Boxing of Chen Style” yabereye mu nzu y’imikino ya Tsen Sport Kung-Fu Organization ku Kimihurura mu Rugando yari mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere “Taiji Boxing of Chen Style” yakoreshejwe n’inzobere yaturutse mu Bushinwa, Chen Haijun naho icyiciro cya kabiri “Shaolin Martial Arts” akoreshwa na Zao Changan.

Ubwo habaga umuhango wo gusoza aya mahugurwa, ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, Havugimana Emmanuel, umwe mu bahuguwe yagaragaje ko hari byinshi bungutse ku mukino wa Kung Fu Wushu kandi bizeye ko bizabafasha mu marushanwa mpuzamahanga bazitabira mu minsi iri imbere.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yatangaje ko aya mahugurwa ari ubwa mbere yari abereye muri Afurika bakaba rero bishimira ko yabereye mu Rwanda.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc

Yakomeje avuga ko abitabiriye bungutse ubumenyi bwinshi buzatuma bazamura urwego rwabo ku rwego mpuzamahanga.

Abitariye aya mahugurwa kandi bagomba no kuzigisha bagenzi babo batabashije kwitabira.

Lin Hang wari uhagarariye Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda akaba yatangaje ko bishimira ubufatanye bafitanye na RKWF mu guteza imbere uyu mukino wa Kung Fu Wushu.

Lin Hang wari uhagarariye Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda

Yakomeje avuga ko amahugurwa nk’aya aba agamije kongerera ubumenyi abakinnyi kugira ngo bazavemo ibihangange nka Bruce Lee na Jackie Chan.

Ubusanzwe uyu mukino ukomoka mu Bushinwa, Lin Hang agaragaza ko abahuguwe ubu bagiye kuba ba Ambasaderi beza b’ubushuti n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bushinwa.

Mu bandi bitabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa harimo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Rwego Ngarambe, Umujyana muri Komite Olempike y’u Rwanda, Butoyi Jean ndetse n’umuyobozi wungirije wa “Education and Training College”, Zhangyi.

Havugimana Emmanuel umwe mu bitabiriye

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE