RIB yafunze CG (Rtd) Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG  (Rtd) Emmanuel Gasana nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko iperereza rigikomeje ko kandi andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda  rizagaragaza.

RIB kandi ivuga ko hashize iminsi akorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cyo gukoresha ububasha  ahabwa n’itegeko nk’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.

Ku munsi w’ejo ku Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse mu mirimo CG (Gtd) Gasana K. Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano.

Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 26, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE