Basketball: UCU Lady Canons ntikitabiriye irushanwa nyafurika

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

UCU Lady Canons yabaye iya gatatu muri shampiyona ya basketball y’abagore muri Uganda ntikitabiriye iri rushanwa rya FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE izabera i Kigali guhera tariki 28 ukwakira kugeza tariki 4 ugushyingo 2023 muri Gymnasium ya Lycee de Kigali.

Impamvu yatumiye iyi kipe yikura mu irushanwa n’ikibazo cy’amikoro make nkuko byatangajwe n’umutoza mukuru wayo Nicholas Natuhereza aganira n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Yagize ati: “Twavuye mu irushanwa kubera ikibazo cy’amikoro make’’

Kuvamo kwa UCU Lady Canons byatumye Uganda izahagararirwa na JKL Lady Dolphins muri iri rushanwa.

Iyi mikino ya Zone V y’abagore  izahuza amakipe icumi yo mu karere aturutse mu bihugu bitandatu, u Rwanda ruzakira iri rushanwa ruhagarariwe n’amakipe babiri ari yo APR W BBC na REG W BBC, andi makipe yitabiriye harimo Vijana Queens na JKT Stars yo muri Tanzaniya, Nile Legends yo muri Sudani y’Amajyepfo, JKL Lady Dolphins yo muri Uganda, Kenya  Ports Authority Kenya, kaminuza ya Zetech yo muri Kenya, na Gladiator y’i Burundi.

Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa azabona itike y’Imikino Nyafurika “FIBA Africa Champions Cup” izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.

SHEMA IVAN

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE