Umuyapani watwaye umudali mu mikino Olempike ya 2016 ari mu Rwanda

Iizuka Shota ukomoka mu Buyapani watwaye umudali mu mikino Olempike ya Rio 2016 mu kwiruka metero 400 muri “Track and Field” n’umutoza we Toyoda Yasuhiro, bari mu Rwanda aho baje muri gahunda yo kwimakaza “Siporo kuri Bose”.
Ku wa Kabiri, Iizuka n’umutoza we bahuriye mu mukino wa gishuti n’ikipe y’abana yo mu Rwanda yitwa Dream Team Football Academy, bafatanyije n’Abakorerabushake b’Abayapani.
Ni igikorwa cyabereye muri IPRC Kigali, iyi ikaba ari imwe mu ntambwe ngari imaze guterwa ngo hagerwe ku ntego ya “Siporo kuri Bose”.
Iizuka Shota yavuze ko uru ruzinduko rwe mu Rwanda rugamije kuganira n’abakina imikino ngororamubiri.
Yagize ati: “Naje hano gusura abakinnyi bakina imikino ngororamubiri no kubafasha kugira ngo bazavemo abakinnyi bakomeye b’ejo hazaza muri uyu mukino.”
Uwo mu kino ni kimwe mu bikorwa bya siporo byateguwe n’Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) ku bufatanye n’abakorerabushake n’imiryango ifite aho ihurira no kwimakaza siporo.
Kugeza ubu Ikigo JICA kimaze kohereza abakorerabushake 30 b’Abayapani mu Rwanda, barimo Kajikazawa Kohei wahoze ari umutoza w’umupira w’amaguru mu Rwanda na Hayashi Risa, umutoza w’imikino ngororamubiri mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri wo kwiruka mu Rwanda.
Abo bakorerabushake bombi bakorera mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa bya siporo mu rwego rwo kugera ku ntego za gahunda ya Siporo kuri Bose haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urw’u Buyapani.
Iizuka waje mu Rwanda aracyakora siporo yo gusiganwa n’amaguru, kuri ubu akaba amaze kwitabira amasiganwa menshi n’imikino inyuranye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira, abakinnyi mu mukino wo kwiruka n’abatoza babo mu Rwanda bagira amahirwe yo guhura na Iizuka n’umutoza we Toyoda bakabigiraho byinshi.
Uyu munsi kandi, Iizuka araza kwifatanya na gahunda yo kwigisha ibijyanye na siporo aho abanyeshuri babona amahirwe yo kumubaza no guhatana na we mu marushanwa yo gusiganwa metero 50.
JICA ishyira imbere ibikorwa bihuza siporo n’iterambere nk’imwe muri gahunda mpuzamahanga zigamije kubaka umuryango utekanye aho buri wese ashobora kuryoherwa no gukora siporo hatitawe ku gitsina cye, aho akomoka, n’ibindi byose byakamubereye imbogamizi.
Kugira ngo iyo ntego igerweho, guhera mu myaka ya 1960 JICA yagiye yibanda ku bikorwa bitandukanye bya siporo mu bice bitandukanye by’Isi binyuze mu mushinga w’ubutwererane bushingiye ku bukorerabushake (JOCV).
Uwo mushinga watangiye gukorerwa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1987, aho kugeza uyu munsi u Buyapani bumaze kohereza abakorerabushake barenga 350 barimo 20 bakoze gusa ku kwimakaza ibikorwa bya siporo no kwigisha imyitozo ngororamubiri.


SHEMA IVAN