Ngoma: Leta yamwishyuriye Mituweli y’abantu 10 akiva mu igororero

Karasi Felecien arashimira Inzego za Leta zamugobotse nyuma y’uko avuye mu igororero agasanga umuryango we w’abantu 9 yasize umaze imyaka irenga ibiri warabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Uyu mugabo utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, yafunzwe mu mwaka wa 2020 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.
Mu buhamya bwe, Karasi yagarutse ku nshingano yari afite zo gushaka umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ungana n’amafaranga y’u Rwanda 30,000 buri mwaka, ibintu yemeza ko nubwo bitabaga byoroshye yabigeragaho.
Uwo musanzu wabaga ari uwo kwishyurira Mituweli abana umunani hamwe na we n’umugore bababyaranye. Yavuze ko mbere y’umwaka wa 2020 ubwo yafungwaga yakoraga uko ashoboye kose akabona amafaranga yo kwishyura umusanzu wa Mituweli.
Akigera mu igororero ibintu byarahindutse, kuko umuryango yasize wabuze ubushobozi bituma bamara imyaka irenga ibiri yose barabuze uburyo bwo kwivuza.
Afunguwe mu mpera z’umwaka wa 2022, ubuyobozi bw’Akarere bwamutekerejeho nk’umwe mu baturage batishoboye bakwiye gufashwa kubona Mituweli.
Yagize ati: “Ntarafungwa muri 2020 umuryango wanjye wabonaga ubushobozi bwo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko kuko ari njye wari ushoboye gushaka amafaranga mu rugo bitewe nuko umugore wanjye afite ibibazo byihariye by’ubuzima, aho nagiriye mu igororero byatumye babura ubushobozi ndetse no kwivuriza ahemewe biba ingorabahizi.
Aho mfunguriwe mu mpera za 2022 nta bushobozi nari guhita mbona bwo kwishyurira umuryango wanjye amafaranga ibihumbi 30,000 kuko nasanze ibintu byinshi byarazahaye mu rugo.”
Karasi yavuze ko anejejwe no kuba Igihugu kimutekerezaho ntabe igicibwa mu bandi kandi yari yakoze amakosa yatumye afungwa. Yiyemeje ko agiye kujya mu bimina bikamufasha kujya yirihirira ubwisungane mu kwivuza nkuko byahoze mu muryango we.
Yagize ati: “Nafunguwe mfite ubwoba n’igisebo cyuko nzabana n’abaturanyi, ariko aho mfunguriwe mbona ubuyobozi bunkurikirana muri gahunda zabwo bageza ku baturarwanda. Uyu munsi mpawe ubwisungane ku bana banjye 8 n’umugore wanjye ndetse nanjye ubwanjye. Kuba bamfashije rero ndetse nkaba ngirwa inama buri munsi, ngiye kujya mu bimina nizigamire nanjye ubutaha nzitangirira ubwisungane nkuko byahoze mbere.”

Uretse uyu muryango, hari n’indi igera ku 167 yo muri ako Karere yishyuriwe Mituweli nyuma yuko ibuze ubushobozi bwo kwiyishyurira ngo abayigize babashe kwivuza ku gihe kandi ntawurembeye mu rugo.
Mukagasana Julienne utuye mu Murenge wa Kazo, na we yari amaze igihe atabutanga kandi afite ikibazo cy’inyama zo mu nda akifuza bimugoye ariko inkunga y’Akarere iramufasha kwivuza nta nkomyi.
Yagize ati: ” Kuba mpawe ubwisungane mu kwivuza rero ndakomeza kwivuza neza kandi nubahiriza inama za muganga.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yavuze ko aho bageze mu bwisungane mu kwivuza babikesha kuba abaturage benshi bari mu bimina gusa ariko ngo hari abafite amikoro make ari na bo bari kwishyurirwa Mituweli na Leta.
Yagize ati: “Tumaze kwishyura amafaranga arenga 716,009 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri Mituweli z’abaturage 167 bafite ubushobozi buke kandi tuzakomeza gushaka uko twakwishyurira n’abandi. Ni gahunda turi gukora Umurenge ku wundi kugira ngo twunganire ab’amikoro make.”
Mukayiranga yongeye gusaba abaturage kwishyira hamwe bakajya mu bimina bakizigama kuko bishobora kubafasha kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira.
Yagize ati: “Dukangurira abaturage kuba mu bimina kuko ababirimo babona uburyo bwo kwishyura mu buryo bworoshye kandi ku gihe. Abahawe ubwisungane mu kwivuza turabasaba na bo kujya bagana ibimina by’ubwisungane mu kwivuza, ntabwo ari itegeko ariko tuzakomeza kubigisha no kubakangurira kujya mu bimina.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko bugeze kuri 90.6% mu bwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2023/2024.
NSHIMIYIMANA FAUSTIN
Titien says:
Ukwakira 26, 2023 at 8:02 pmImiyoborere myiza ni umusongi w’iterambere. Kandi kugira abaturage bashima bakaniyemeza kwigira nabyo haricyo bivuze mu miyoborere. Ngoma yacu irakataje kdi ibyiza biri imbere