Ruhango: Umunezero w’abashyingiranywe bamaranye imyaka 28 babana bitemewe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Hodare Smaragde w’imyaka 48 na Nyiransengimana Domitille w’imyaka 44 bari mu munezero wo gushyingiranwa imbere y’amategeko nyuma y’imyaka 28 yari  ishize babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Jari, Akagari ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye wo mu Karere ka Ruhango, umugabo akaba yari yarinangiye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko kubera ko yakekaga ko bizatuma abura ijambo mu rugo rwe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya bagarutse ku buhamya bw’ubuzima bwabo muri iyo myaka ishize bafata nk’iy’ubujiji no kutamenya agaciro ko gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Hodare ashimangira  ko muri iyo myaka yose yari yaranze kuba inganzwa, agira ati:  “Tumaze imyaka 28 njyewe n’umufasha tubanye nta sezerano na rimwe twakoze ndetse muri iyo myaka twabyaranye abana 4 ariko impamvu twatinze gusezerana byaterwaga n’imyumvire idahwitse aho twumvaga ko kugira ngo umuntu asezerane acibwa amafaranga menshi kandi nkumva banambwira ko nta jambo nzongera kugira iwanjye nkabyihorera”. 

Nyiransengimana Domitille na we avuga ko yahoranaga ubwoba bw’uko mu gihe umugabo we yabishaka yamwirukana agashaka undi cyangwa igihe yaba atakiriho ugasanga abo bafitanye amasano bahise bamwirukana mu mitungo yashakanye n’umugabo we.

Yashimiye Imana n’ubuyobozi bwakuyeho inzitizi iyo ari yo yose yatuma umuntu atabasha gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Mu myaka 28 ndi mu rugo n’umugabo wanjye, bamwe mu bagore bagenzi banjye bambwiraga amagambo y’urucantege bakanyereka ko ntacyo maze kandi ko umugabo ashatse yanta akishakira undi ko n’abagize umuryango bashatse banyirukana mu gihe yaba apfuye. Nanjye nahoranaga ubwoba kuko nta sezerano twigeze tugirana ariko twagiriwe nama turigishwa dufata umwanzuro tuwuhurizaho n’ubuyobozi budukuriraho ikiguzi twagombaga gutanga twandikisha ubukwe ku Murenge”. 

Uretse abo babyeyi bishimira kuba bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko barimo gusatira imyaka y’izabukuru, imiryango myinshi yo mu Karere ka Ruhango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikomeje kwitabira gusezerana ku bwinshi.

Kuva muri Nyakanga 2022, mu Karere ka Ruhango hamaze gusezeranywa mu buryo bwemewe n’amategeko imiryango 1173 yemeye gusezerana ku bushake, ndetse biteganyijwe ko hari indi miryango izafashwa gusezerana muri uyu mwaka nimara kuganirizwa. 

Umuryango wa Dushimimana Emmanuel w’Imyaka 52 na Bampire Marie w’Imyaka 38 batuye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango na bo bari bamaze imyaka 10 babana batarasezeranye, ariko kuri ubu bishimira ko gusezerana byatumye inzitizi yo kutizerana ivaho.

Dushimimana yagize ati: “Icyo gihe cyose nta kwizerana kwari hagati yacu kuko twaracunganaga kandi wasangaga nta burenganzira umugore afite ku mitungo, bityo bikaba byaranakururaga amakimbirane mu muryango wacu.”

Bampire Marie wasezeranye na we yongeyeho ati: “Bijya gutangira twegerewe n’ubuyobozi buratuganiriza butwereka ibyiza byo guhana isezerano ndetse butwizeza ko bazadufasha, ariko tugira igihunga cy’uko bazaduca amafaranga. Batwijeje ko ntayo tuzatanga kandi biranakorwa gusa kuva twamara gusezerana turakundana cyane aranyubaha nanjye ndamwubaha kurusha mbere kuko numva turi hamwe kandi bigaragara ko bizana imibanire myiza mu rugo”.  

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney, asaba imiryango ibana itarasezeranye ko yakwihutira gusezerana kuko boroherezwa mu kubona ibyangombwa byo gusezerana.

Yongeraho ko iyo abantu bahanye isezerano bagira uburenganzira bungana ku mitungo bitewe n’ubwoko bw’isezerano bahana ndetse n’abana babyaye bakagira uburenganzira busesuye ku buzima rusange bw’umuryango.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ku buryo nta muryango uzasigara ubana utarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, agasaba imiryango yamaze gusezerana kujya inama ku micungire y’umutungo no kwirinda icyo ari cyo cyose cyakurura amakimbirane mu muryango kuko umuryango utekanye uhesha ishema urubyaro rwabo, umuryango mugari n’Igihugu muri rusange. 

Imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ikomeje kwitabira gusezerana imbere y’amategeko
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE