Burera: Isoko rya Kidaho ridasakaye riteza ibihombo abarikoreramo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagana n’abakoresha isoko ryo muri santere y’ubucuruzi ya Kidaho, mu Murenge wa Kagogo, Akarere ka Burera, bavuga ko babangamirwa no kuba isoko ridasakaye, bikabahombya haba mu bihe by’impeshyi ndetse no mu bihe by’imvura kuko bakora imirimo yabo nta mutekano, bagasaba ko ryakubakwa mu buryo bwa kijyambere rigasakarwa.

Abakoresha iri soko bavuga ko bahura n’ibibazo byinshi kuri bo n’ibicuruzwa byabo nk’uko Rafiki Mpawenimana yabitangarije Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Iri soko rimaze imyaka myinshi kandi rikoreshwa n’abantu benshi, ari abava muri Uganda, abo mu Karere kacu ka Burera ndetse no mu Karere ka Musanze n’ahandi, ariko tubabazwa nuko ubuyobozi bwirengagiza inyungu iri soko rifitiye umuturage ndetse na Leta nyirizina kuko turasora.

Mu bihe by’izuba ibicuruzwa byacu byuzuraho ivumbi kandi bikagenda bibura ubuziranenge ku buryo hari n’ibyo duta, natwe izuba rikatwica ku buryo usanga imitaka hano irwanira mu kirere buri wese yitwikiriye, ibi bintu rero bibangamira abakiliya”.

Mbarushimana Egidie we yagize ati: “Urabizi amabwiriza avuga ko imbuto zikwiye kurindwa izuba kuko zipfa vuba ariko hano mu bihe by’izuba duhura n’ibihombo kuko nk’avoka n’izindi turazijugunya tugahomba, ikindi nanone ni ukuntu aya mabuye tugenda tuyisenuraho n’ubwo bamwe ariho batandika ibicuruzwa byabo, ikindi mu bihe by’imvura urabona ko abacuruzi n’abaguzi bigendeye kubera gutinya imvura, twifuza ko iri soko ryubakwa kandi rikagira ubwiherero kuko usanga abaguzi n’abakiliya bateza umutekano muke mu ngo z’abaturiye iri soko”.

Mbarushimana akomeza avuga ko isoko rya kijyambere bafite muri aka Karere ka Burera riri ku mupaka wa Cyanika, aho ngo bakora ibilometero byinshi aho abakora bike bakoresha ibilometero 7; akaba ari yo mpamvu bifuza ko ririya soko rya Kidaho ryubakwa rikunganira ririya Mpuzamahanga rya Cyanika.

Kuba iri soko ritujuje ibyangombwa kandi rigateza igihombo ku bagana isoko rya Kidaho, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera nabwo bushimangira koko ko ari ikibazo ndetse burimo gushakira igisubizo nk’uko Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste abitangaza.

Yagize ati: “Ni byo koko biragararira amaso ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagana n’abakorera ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Kidaho mu isoko ry’aho rihari kandi rimaze igihe babe bahabonera serivise nziza.

Ubu rero harimo harashakwa uburyo iri soko ryakubakwa harashakishwa ingengo y’imari, ariko kandi numva nanone bakwiye kugana isoko mpuzamahanga bubakiwe ku mupaka wa Cyanika kuko naryo riri mu bilometero bike kugira ngo ugere aho Kidaho mu gihe batari babona isoko ryihariye nk’uko bisanzwe aho Kidaho”.

Isoko rya Kidaho ku munsi ryaremye rihurirwamo n’abaturage basaga ibihumbi bibiri baturutse impande zose, Abagande, abaturage bo mu Turere twa Burera, Musanze na Rubavu bitewe n’ibicuruzwa byihariye bihaboneka nk’ibirayi ibishyimbo, kuko ni byo bikunze kuhaboneka cyane kandi ku giciro cyo hasi kuko ni agace kera cyane.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE