Nyabihu: Jenda: Imihanda mibi ituma barembera mu ngo

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jenda Akarere ka Nyabihu, bavuga ko kubera imihanda idakoze neza bahitamo kwivuza ibyatsi kubera ko biganyira kujya kwa muganga, ho bakajyayo ari uko barembye, bitewe n’imihanda mibi ituma ibinyabiziga bitagenda neza kandi bikabahenda ku mafaranga y’urugendo.

Abagorwa no kujya gushaka serivise zo kwivuza ni abakoresha umuhanda Mukamira-Kinyengagi bavuga ko wuzuyemo ibibuye kuwugendamo bakiganyira kuva mu rugo igihe batari baremba ngo birwanaho bagakamura ibyatsi binyuranye nk’uko Habimana Jean d’Amour wo mu kagari ka Gasizi abivuga.

Yagize ati: “Uyu muhanda wacu kugira ngo uzagere kuri kaburimbo biratugora ni yo mpamvu iyo umuntu yumva afashwe arabanza akigeregeza akanywa imiravumba n’imibirizi yagira Imana akabona byoroshye. Iyo byanze ni bwo umuntu ajya kwa muganga.

Ikindi kandi si imihanda gusa n’ibiraro na byo ni ikibazo kuko iyo imvura yaguye byuzura amazi, turasaba ko uyu muhanda nibura bawukora bagatsindagiramo itaka ndetse bakadukorera ibiraro biduhuza na Kinigi yo muri Musanze cyane cyane icyo kuri Kinyangagi”.

Habimana Jean d’Amour avuga kuba uwo muhanda ugoye bivurisha ibyatsi aho guhita bajya kwa muganga

Nzasangamariya we avuga ko indembe n’ababyeyi ari bo baheka mu ngobyi ya Kinyarwanda

Yagize ati: “Iyo umuntu amaze kunywa ibyo bitusi aba yakamuye, ntiyoroherwe batumiza ingobyi ya Kinyarwanda bakagenda basitara kuri ibyo bibuye bari mu mujishi, kurinda kugera mu kigo nderabuzima cya Kareba aho dukoresha amasaha atari munsi y’atatu, moto kugera yo ni ibihumbi bine, nko muri ibi bihe by’imvura rero kugira ngo uzabone abahetsi ni ukuvuza iya Bahanda iki kibazo kimaze imyaka itari munsi y’icumi dutakamba, nakubwira ko iyo umubyeyi afashwe n’inda asaba Imana ngo abyarire mu rugo”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uretse no kuba batabona uburyo bwo kugera kwa Muganga mu buryo bworoshye, n’umusaruro wabo ubapfira ubusa, bitewe n’uko nta modoka yapfa kwigabiza uwo muhanda utagira ibiraro wuzuyemo amabuye y’ibitare, bikanatuma n’imbangukiragutabara itabageraho ngo ibagereze umurwayi kwa Muganga, kuko uwo muhanda nta mbangukiragutabara yawigabiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette we atanga icyizere ko ntagihindutse uyu muhanda uzatangira gukorwa mu kwezi kwa Mutarama 2024.

Umuyobpozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Anatoinette avuga ko uwo muhanda uri mu izakorwa muri Mutarama 2024

 Yagize ati: “Ikibazo cy’umuhanda Mukamira-Kinyengagi uri muri gahunda yo gukorwa ku buryo nta gihindutse ngo hazemo imbogamizi muri Mutarama 2024 waba watangiye gukorwa, nkaba nsaba abaturage na bo kujya bagerageza gukumira ibinogo biba byaje mu muhanda kandi bakirinda iyi ngeso mbi numva bavuga ko bifashisha ibyatsi bakarinda kurembera mu ngo, mbizeje ko iki kibazo kizwi biri mu igenamigambi”.

Aka karere ka Nyabihu gakunze kuvugwaho ikibazo cy’imigenderanire haba no kugeza umusaruro ku isoko kubera imitere y’ako hamwe ni igice cy’amakoro ahandi ni mu misozi miremire.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE