Police FC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwanya wa kane

Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Amakipe yombi yitwaye neza mu mikino iheruka y’umunsi wa karindwi aho Kiyovu Sports yatsinze Marines FC mu gihe Police FC yatsinze Muhazi United.
Saa kumi n’ebyiri zuzuye ni bwo umusifuzi Mpuzamahanga Mutoni Aline yatangije umupira hagati y’impande zombi.
Uyu mukino watangiye wihuta ku mpande zombi ariko Police FC isatira izamu rya Kiyovu Sports.
Nkubana Marc ukina ku ruhande rw’iburyo muri Police FC ahinduye umupira mwiza usanze Nshuti Dominique Savio mu rubuga rw’amahina, awuteresheje umutwe uca ku ruhande rw’izamu.
Police FC yakomeje gusatira cyane muri iyo minota maze ku munota wa 17 iza kubona Penaliti ku ikosa Ndizeye Eric yakoreye Bigirimana Abedi amukubise umugeri ku mutwe mu rubuga rw’amahina maze Mugisha Didier yinjiza igitego cya mbere cya Police FC
Kiyovu Sports ntiyacitse intege yakomeje gusatira izamu rya Rukundo Onesime ibifashijwemo na Kilongozi Richard wari wagoye ba myugariro.
Ku munota wa 29 w’umukino Kiyovu Sports yabonye igitego nacyo cyabonetse kuri Penaliti nyuma yaho Ndiziye Samuel akoze umupira aryamye wari uhinduwe na Kilongozi Richard maze Nizeyimana Djuma atsindira Kiyovu Sports igitego cyo kwishyura.

Mu mpera z’igice cya mbere ku munota wa 44 Police FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsizwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira yahawe na Mugenzi Bienvenu mu rubuga rw’amahina ba myugariro ba Kiyovu Sports bibwiraga ko habanje kubaho kurarira.
Igice cya mbere cyarangiye Police FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.
Mugice cya kabiri amakipe yombi yatangiye asatirana cyane Police FC ishaka igitego cya gatatu ari nako Kiyovu Sports ishaka kwishyura.
Ku munota wa 59 Police FC yabonye igitego cya gatatu cyavuye ku ikosa ryakorewe Bigirimana Abedi rihanwa na Muhadjiri Hakizimana, wateye umupira usanga Mugenzi Bienvenu mu rubuga rw’amahina, atsinda igitego cya gatatu.
Umukino ujya kurangira Kiyovu Sports yahushije uburyo bw’igitego bwabazwe ubwo Kilongozi Richard yateraga umupira uteretse, usanga Ndizeye Eric awuteresha umutwe, Rukundo Onesime arasimbuka awushyira muri koruneri.
Umukino warangiye Police FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1.
Ikipe ya Police FC yahise yuzuza amanota13 ku mwanya wa kane mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12.
Police FC izagaruka mu kibuga tariki 25 Ukwakira 2023 ikina na Rayon sport umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatanu utarabereye igihe bitewe nuko Rayon sport yakinaga imikino ya CAF Confederation Cup.

Indi mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki 21ukwakira 2023
Rayon Sport izakina na Sunrise saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium
Mukura izahura na Bugesera saa cyenda kuri Stade Huye
Marine FC izakina na Gasogi United saa cyenda kuri Stade Umuganda
Muhazi United izakina na Musanze saa cyendakuri Stade Ngoma
Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023
Etincelles izakina na APR FC saa cyenda stade Umuganda
Etoile de l’Est izahura na As Kigali saa cyenda kuri Stade Ngoma
Amagaju azakina na Gorilla saa cyenda kuri stade Huye

SHEMA IVAN