Ibigo by’amashuri byatangiye guhabwa interineti y’ubuntu

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Airtel Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) batangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga interineti y’ubuntu mu bigo by’amashuri.

Ni gahunda igamije kubyorohereza gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umuhango watangiriye muri G.S Busanza iherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.

Ni muri gahunda y’imyaka itanu aho Airtel Rwanda na UNICEF bazageza interineti ya 4G mu bigo by’amashuri.

Abarimu n’abanyeshuri bazajya bahabwa ibikoresho bibafasha mu masomo yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo interineti y’ubuntu kuri buri wese.

Bandirimba Emmanuel, Umuyobozi wa G.S Busanza, avuga ko ari ibyishimo kuri iri shuri ndetse n’abarituriye kuba bazungukira kuri interineti bahawe.
Yagize ati “Igiye kudufasha cyane cyane ku ruhande rw’abarimu mu kunoza imitegurire y’amasomo yabo ndetse no kugabanya umwanya byabatwaraga cyane ko bandikaga ariko ubu bagiye kujya babikorera kuri interineti”.

Umwihariko w’iri shuri, avuga ko buri mwarimu afite mudasobwa bityo ko igihe bamaraga bategura amasomo kizagabanyuka.

Bandirimba Emmanuel, Umuyobozi wa G.S Busanza (iburyo), Emeka Oparah, Umuyobozi muri Airtel Africa na Min Yuan, Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda

Akomeza agira ati: “Ikindi interineti izafasha abanyeshuri, ni uguhanga udushya cyane ko bazaba bafite amahirwe yo kwegera interineti byoroshye kuruta uko bajyaga babikorera mu rugo”.

Imbogamizi bahuraga na zo ni iz’uko bafite abanyeshuri 3,055 bityo ko iyo bagiye kuri interineti icyarimwe ikigo cyabaga gifite, bamwe bayibonaga abandi ntibayibone bitewe n’umubare mwinshi wahuriraga kuri interineti.

Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko bwahawe GB 500 izakomeza kwiyongera bitewe n’uko bakoresha interineti.

Emeka Oparah, Umuyobozi muri Airtel Africa, yavuze ko batewe ishema no gutanga serivisi zifitiye akamaro umunyeshuri zirimo kumufasha kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Ni igikorwa twifuza ko kizaguka kigere kure uko tuzagenda dutera intambwe”.

Yashimiye ubufatanye hagati ya UNICEF na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kugira ngo iyo gahunda igerweho.

Min Yuan, Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda, yavuze ko uburezi ari icyibanze UNICEF yitaho kuko igera ku bana bose ku Isi.

Ati “Uburezi ni ingenzi cyane, ari yo mpamvu n’igihugu cyashyizeho intego. Uko Abanyarwanda biga cyane ni nako bagira ubumenyi ni ko n’igihugu cyubaka ejo hazaza heza”.

Yavuze ko hari abana biga mu mashuri abanza basibiye, abandi barivamo. Gutanga interineti mu kigo cy’ishuri ngo biratuma abana bakunda ishuri kurushaho kandi batsinde.

Gahunda ya Airtel Africa na UNICEF yo kugeza ibikoresho byifashishwa mu masomo hakoreshejwe ikoranabuhanga, yashowemo asaga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Asaga Miliyari 60Frw) mu myaka itanu izamara.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha abarimu 12,000 n’abanyeshuri bo mu bigo 20 by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda.

Min Yuan, Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda yerekera umunyeshuri uko akoresha ikoranabuhanga

Foto UNICEF

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE