Kugira ngo ukire bisaba kwiyuha akuya-Visi Meya Uwiringira

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza Marie Josee Uwiringira yatangaje ko kugira abaturage by’umwihariko abo mu cyaco bagere ku iterambere bakwiye gushyira hamwe nk’umuryango kandi bagakora cyane.

Ibi uyu Muyobozi yabigarutseho nyuma y’aho mu Rwanda haherutse kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihijwe tariki ya 15 Ukwakira 2023 aho yakebuye abagize umuryango ko bakwiye guhora batekere ku iterambere ry’urugo kandi bashyize hamwe.

Mu kiganiro yagiranye na TV1O, Visi Meya Marie Jose Uwiringira yavuze ko kugira ngo abagize umuryango by’umwihariko abatuye mu cyaro batere imbere bakwiye kwibuka ko gukora cyane ari ingenzi.

Yagize ati: “Mu karere kacu ntabwo bahinga mugitondo mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita, ikintu dusaba abaturage bacu ni ugukora cyane, kugira ngo umuntu akire ni uko aba yiyushye icyuya. Ushobora guhinga kuva mugitondo kugera saa saba, nyuma ya saa saba  ugatangira ugatekereza cya 1500 wahingiye ukakiranguramo ikintu noneho ukajya kugicuruza hari amasoko atandukanye.”

Yagize ati: “Mu karere kacu ntabwo bahinga mu gitondo mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita, ikintu dusaba abaturage bacu ni ugukora cyane ,kugira ngo umuntu akire ni uko aba yiyushye icyuya.Ushobora guhinga kuva mu gitondo kugera saa saba ,nyuma ya saa saba  ugatangira ugatekereza cya 1500 wahingiye ukakiranguramo ikintu noneho ukajya kugicuruza hari amasoko atandukanye.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu gihe abaturage bakoze cyane bakwiye no kugira umuco wo kwizigamira kugira ngo biteze imbere umuryango kandi bakanirinda gukora ikintu kimwe.

Ati: “Tubyite iterambere ry’umuryango, niba umuntu yakoze ukwe undi agakora ukwe bagahuriza hamwe umugabo ahingiye 1500 umugore na we agahingira ayo bagahuriza hamwe, bakaba bagira n’ikindi bakora kibyara inyungu habayeho ubwumvikane mu rugo rwabo byashoboka, ariko usanga rimwe na rimwe dushaka gukora ikintu kimwe kandi kugira ngo umuryango utere imbere bisaba guhuza ibitekerezo no kureba kure cyane”.

Yakomeje agira ati: “Ukaba wavuga ngo uyu munsi niba mpingira amafaranga, ukanavuga ngo reka nanatishe, nkodeshe umurima, mvuge niba duhingiye  ibihumbi bitatu, twebwe turarya 1500, noneho ngende nkodeshe umurima w’ibihumbi 20, ashobora gusaba inguzanyo mu matsinda yo kwizigama, muri VUP muri SACCO ni ahantu henshi yakura amafaranga, noneho niba nakodesheje umurima, tuzindukire mu kw’abandi duce inshuro nyuma ya saa sita tujye mu wo twakodesheje icyo gihe uko twagiye tubiganiraho nk’umuryango imbuto ishobora kuboneka kandi wa wundi twahingiye azasarura natwe turimo gusarura kuko dushobora kumufasha gusarura akaduhemba andi dushobora kwizigama akagira icyo atumarira.”

Uyu muyobozi kandi yanasabye abaturage kubaka umuryango ufite intego y’iterambere abawugize bahora batekereza ku cyo bakora bagatera imbere, akanavuga ko kandi abagize umuryango bakwiye kwibuka kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera, kuko  na byo ari ingenzi ituma babitaho bakagira imibereho myiza batagwingiye kuko baba babuze ikibatunga.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE