Karan Patel yongeye kwegukana “Rwanda Mountain Gorilla Rally”

Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa mu modoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023” aho Karan Patel ukomoka muri Kenya yitwaye neza akongera kwegukana iri siganwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ubwo hasozwaga iri siganwa hakinwe uduce tune twakiniwe mu muhanda wa Kamabuye, Gako na Nemba.
Muri utu duce twose muri rusange, Jas Mangat ukomoka muri Uganda ni we witwaye neza asoza ari ku mwanya wa mbere aho muri kilometero 70,94 yakoresheje iminota 31 n’amasegonda 22, ku mwanya wa kabiri haje Karan Patel wakoresheje iminota 32, akaba ari we wari wegukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa.
Ku mwanya wa gatatu haje Yasin Nasser wo muri Uganda wakoresheje iminota 33 n’amasegonda 50.
Muri rusange, Karan Patel yitwaye neza yisubiza irushanwa kuko ni we wari waryegukanye mu 2022. Uyu mugabo ukinisha imodoka ya Ford Fiesta R5 muri kilometero 175, 56 yakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 16, ku mwanya wa kabiri haje Jas Mangat wakoresheje isaha 1, iminota 20 n’amasegonda 33 naho ku mwa wa gatatu haza Hamza Anwar (Kenya) wakoresheje isaha 1, iminota 25 n’amasegonda 46.
Nyuma yo kwegukana iri siganwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Karan Patel yatangaje ko muri rusange irushanwa ryamugendekeye neza kuko yaje afite intego yo kongera kuryisubiza akaba yizera ko n’umwaka utaha azongera akitwara neza.
Mu bakinnyi bari baserukiye u Rwanda, Davite Giancarlo ni we wasoreje ku mwanya wa hafi wa 4 aho yakoresheje isaha 1, iminota 35 n’amasegonda 8.
Gakwaya Jean Claude yasoreje ku mwanya wa 6 (01h40’54”), Kanangire Christian Ngabo asoreza ku mwanya wa 8 (01h41’39”) naho Kalimpinya Queen asoreza ku mwanya wa 18 (02h06’14”).
Kalimpiya yatangaje ko irushanwa ryagenze neza kuri we kuko yari afite intego yo kurangiza isiganwa kandi ari ku mwanya mwiza ushoboka.
Ati: “Tugereranyije imodoka zari zihari iyacu ni yo yari iri ku rwego rwo hasi ariko tubashije kurangiza ku mwanya mwiza tugendeye ku bushobozi bw’imodoka yacu kandi ubushize ntabwo twari twasoje isiganwa kuko imodoka yadutengushye”.

Iri siganwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’imodoka 25 hasoza 21 aho 4 zitashoboye gusoza.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC”, Gakwaya Christian yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza kuko nta kibazo cyabaye gikomeye kandi ko n’urwego rwo gusiganwa rwazamutse kuko babirebeye ku mpuzandengo y’umuvuduko wakoreshejwe kuko bagereranya n’umwaka ushize wa 2022 bikerekana ko urwego rwo guhangana mu bakinnyi rwazamutse.
Yakomeje avuga ko abakinnyi 3 ba mbere muri Afurika bari bitabiriye kandi ko amanota babonye azafasha bamwe mu kwegukana shampiyona y’Afurika y’uyu mwaka wa 2023.
Karan yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’Afurika
Karan Patel nyuma yo gutwara, “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023” ahise azamuka ku rutonde rwa shampiyona y’Afurika aho yafashe umwanya wa kabiri ndetse anakuramo ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga na Yasin Nasser.
Kuri ubu Yasin Nasser akomeje kuyobora urutonde n’amanota 93 akaba akurikiwe na Karan Patel ufite amanota 90 naho ku mwanya wa 3 hari Jas Mangat ufite amanota 87.
Irushanwa rikurikiraho rizabera muri Zambia, taliki 20 kugeza 22 Ukwakira 2023.









NYIRANEZA JUDITH