Ngororero: Bahora bivuza inzoka zo munda baterwa no kutagira amazi meza

Abaturage batuye mu Mirenge ya Hindiro na Matyazo mu Karere ka Ngororero baravuga ko kutagira amazi meza bituma bavoma amazi mabi bakayanywa akabatera inzoka zibahoza kwa muganga.
Mu kiganiro bagiranye n’Imvaho Nshya, abo baturage barasaba ko bahabwa amazi meza bikabafasha kwikorera bakiteza imbere ntibahore kwa muganga bajya kwivuza inzoka.
Gakwaya Sylvestre atuye mu Murenge wa Hindiro yatangarije Imvaho Nshya ko batazi uko amazi meza amera kubera ko bahawe umuyoboro ariko nta mazi aza rwose baracyavoma mu bishanga.
Yagize ati: “Ntabwo hano tuzi uko amazi meza amera kubera ko nta mazi tugira ni byo dufite umuyoboro utagira amazi, rero byatumye dushoka kuvoma mu bishanga akaba ari nayo tunywa bikaba byadutera indwara zikomoka ku mwanda n’inzoka”.
Uwera Francoise atuye mu Murenge wa Matyazo avuga ko kubera kunywa no gukoreaha amazi mabi bahora kwa muganga bagiye kwivuza inzoka.
Yagize ati: “Rwose biratubabaza kubona abana bacu, abagore n’abagabo bahora kwa muganga kubera kunywa amazi mabi turasaba ko baduha amazi kuko tuzakomeza kugira ubuzima bubi n’indwara zikomoka ku mwanda”.
Rukeramugabo Pamphile wo mu Murenge wa Hindiro yemeza ko abaturage baturanye bakinywa amazi mabi.
Yagize ati: “Nta mazi tugira twibaza niba turi mu kindi gihugu bikatuyobera kuko twumva bavuga amazi meza ariko duhora tubwirwa ko tuzahabwa amazi meza ariko imyaka irashize tugikoresha ndetse tukinywa amazi mabi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungjrije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,Uwihereye Patrick avuga ko amazi asanzwe ahari ariko harimo kongerwa imiyoboro kugira ngo abantu bose babone amazi meza.
Yagize ati: “Nta kibazo cy’amazi gisanzwe gihari ariko kandi turimo kongera imiyoboro y’amazi haba imishya ndetse no gusana iyashaje hagamijwe kongera imibare y’abaturage bagerwaho n’amazi meza”.
Yongeraho ko abavuga ko badafite amazi meza ari abaturage batarabasha kuva ahantu habi bakajya ku mudugudu kugira ngo babashe guhabwa ibikorwa remezo ariko banakwiye kumva ko na bo bakwiye kubigiramo uruhare.
Amakuru Imvaho Nshya ikesha ishami ry’imitururire, ibikorwa remezo n’imikoreshereze y’Ubutaka mu Karere ka Ngororero ni uko ibarura rusage ryerekanye ko bageze kuri 68% babona amazi meza mu gihe 32% bakinywa amazi mabi, aka Karere kakaba gafite imiyoboro 89 itanga amazi.
Mu cyerekezo cy’imyaka 7 ya Gahunda ya Guverinoma (NST1) ivuga ko kuva muri 2017-2024 izarangira buri muturage nibura abona amazi meza 100% ndetse uzaba atayafite mu rugo rwe azaba ashobora kuvoma mu ntera ya Metero 500 mu cyaro, mu mujyi ntizigomba kurenga Metero 250.
Akarere ka Ngororero gafite umushinga mugari wo kwagura imiyiboro no kubaka uruganda rutunganya amazi ndetse n’imirimo yaratangiye.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko ababasha kubona amazi meza mu Rwanda bagera kuri 71%. Mu bice by’icyaro hagenda hagaragara abaturage bavuga ko nta mazi meza bagira bakivoma mu bishanga, inzuzi n’ibiyaga.
Intara y’Iburengerazuba iracyafite ikigereranyo gito kuko abaturage 50% ari bo babona amazi meza.
AKIMANA JEAN DE DIEU