Rusizi: Yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi agiye gushaka akazi ahita apfa

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu ma saa moya n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa  23 Nzeri, munsi ya Gare ya Rusizi habereye impanuka yatunguye benshi, aho Havugimana Gadi w’imyaka 37 y’amavuko yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi agiye gushaka akazi, agahita ahasiga ubuzima.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’igiti cyatemwaga hakurya y’aho mu Mudugudu wa Murindi, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe, cyagwiriye insinga z’amashanyarazi zihuza ahitwa ku Kadashya na Gare ya Rusizi.

Ubwo igiti cyagwaga, byafashe ipoto iherereye ku ruhande Havugimana Gadi yari ahungiyeho imwikubita mu musaya w’iburyo ahita apfa.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga ahabereye impanuka, umwe mu babonye uko yagenze wemeza ko yiganye na nyakwigendera amashuri abanza, yavuze ko abagabo 2 bari bazindutse batema ibiti 5 by’uwitwa Nyaminani Eugène batangiye ako kazi nta kamba bafite ribafasha kucyerekeza aho bashaka.

Ati: “Igiti cya mbere batemye cyabarushije imbaraga kiritera kigwa ku nsiga z’amashanyarazi  yerekeza ku Kadashya no muri Gare ya Rusizi. Aho twari turi munsi ya Gare abari begereye ipoto y’igiti bumva irakatse, barahunga kuko babonaga hepfo batema. Uwo musore wari ukihagera atambuka, yakwepye ipoto y’igiti ahungira ku y’ibumba na yo yahise igwa imukubita mu musaya w’iburyo yikubita hasi ahita ashiramo umwuka.”

Yavuze ko bikiba abagabo 2 batemaga bumvise induru zivuze ko hari upfuye bahita biruka bafatwa n’abaturage bataragera kure, bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruhagera.

Kuri ubu abo bagabo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Kamembe, naho umurambo wa Havugimana wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gihundwe.

Mushiki wa nyakwigendera  witwa Musabyimana Françoise yabwiye Imvaho Nshya ko musaza we yari amaze nk’iminota 40 avuye mu rugo agiye gushakisha akazi.

Ati: “Turamushyingura, RIB yahageze irimo gukora iperereza ry’ibanze natwe turatanga ikirego amategeko akurikizwe, umuryango uhabwe indishyi z’akababaro.”

Nyaminani Eugène nyiri ibyo biti  wari wanatanze akazi ko kubitema, we yavuze ko  byabaye ari i Kigali kuko asanzwe ari n’umucuruzi i Kamembe.

Yemera ko abo bagabo ari we wabahaye akazi ko kumusarurira ibiti bitanu byari bikuze, biri munsi y’amacumbi ahafite, ahamagarwa abwirwa ko icyo bari batangiriyeho cyishe umuntu.”

Ati: “Nari mfite uruhushya rwo kubitema kuko nari nabibwiye ku Murenge, ushinzwe amashyamba araza arabireba ansaba kwishyura  amafaranga 10 000 kuri Ngali na fagitire ndayifite… Ikosa bakoze ni iryo guhita babizindukiramo batabwiye unyubakira wanabanzaniye, ko batangiye banafite ibikoresho byose bya ngombwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka bahise bayimenya ko bakurikiranira hafi ibikurikiraho byose hanarebwe niba koko ibiti byatemwe bifitiwe uruhushya rwanditse.

Ati: “Twihanganishije umuryango ubuze umuntu ku manzaganya kuriya; ni cyo cya mbere. Tugiye kubikurikirana tumenye igikurikiraho, icyo umuryango  ubuze umuntu wawo ufashwa, ahasigaye amategeko akurikizwe.”

Aka gace kabayemo iyi mpanuka hari hashize igihe gito cyane imodoka y’imwe mu bigo bitwara abagenzi muri Gare ya Rusizi, umushoferi wari uyirimo ayivuyemo yaka, irahuruduka yikubita mu mubande urimo icyo giti cyagwiriye insinga z’amashanyarazi.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE