Kujurira ku banyeshuri birarangira kuri uyu wa Gatanu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n’ Igenzura ry’Amashuri NESA, cyatangaje ko igikorwa cyo kujuririra ishyirwa mu myanya ku banyeshuri bajya mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, gisozwa kuri uyu Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.
Ikindi ni uko abajuriye bazatangira gusubizwa binyujijwe mu butumwa buzoherezwa kuri nomero za telefone zabo batanze guhera tariki ya 30 Nzeri 2023.
NYIRANEZA JUDITH