Kigali: Uwari umuzunguzayi ashimira Leta yamutuye agataro

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Komezusenge Chantal ni umubyeyi wubatse ufite n’umugabo, atuye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubu akorera ubucuruzi mu isoko ryitwa ‘Agaciro Market’ ryubakiwe abahoze ari abazunguzayi mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya agaragaza ubuzima yabagamo akiri umuzunguzayi n’ubwo abayemo ubu. Ntatinya kuvuga ko ari Leta yamuvanye ku gataro.

Agira ati: “Nari mfite ubuzima butanyoroheye, icyo gihe abana twirirwaga tubirukankana mu mugongo twikoreye n’udutaro.

Byari bingoye icyo gihe ariko ndashima Imana ndetse nkashima na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko yadutekerejeho ikabona ko nta mubyeyi ukwiye kwirukankana umwana ku mugongo n’imbuto ku mutwe.

Nshima Leta yantuye agataro ubu nkaba ndi umusirimu kuko n’abakire baza kunteza imbere ariko nkiri mu muhanda ntawangeragaho”.

Komezusenge asobanura ko mu muhanda nta gishoro gihamye yagiraga kuko hari igihe yajyaga mu kazi agahura n’inzego zishinzwe umutekano zikamutwara zikamwambura ibyo afite byose.

Mu buzima bwe ngo ntazibagirwa uko yavuye mu rugo mu gitondo kare agahita ahura na DASSO zikamutwarana n’ibyo yari agiye gucuruza.

Ati: “Icyo gihe umugabo wanjye yarambuze n’abana bayoborerwa iyo naraye. Na bagenzi banjye ntawari uzi aho ndi kuko ntawambonye banjyana.

Nari ntwite inda nkuru nyuma haza umupolisi abaza umupolisi muto niba hari ibikoresho by’umubyeyi bihari, barabibuze aravuga ngo iyo abyarira hano nta gikoresho gihari byari bugende bite? Yahise atanga amabwiriza ko ngomba guhita ntaha”.

Ahamya ko ibyo atazabyibagirwa gusa ngo yishimira aho Leta yamukuye n’aho yamushyize.

Umujyi wa Kigali wamuhaye igishoro ndetse n’Umuryango Profemmes Twese Hamwe urakimwongerera.

Abari abazunguzayi bubakiwe isoko ryitwa ‘Agaciro Market’ riherereye ku muhanda Kimironko – Zindiro, ryatangiye gukorerwamo tariki 17 Nyakanga 2022.

Komezusenge agira ati: “Tukimara kugera aha twabonye ari igisubizo cyiza dusubijwe kuko twaruhutse kwirukankana abana ku mugongo.

Ubu tubafitemo hano, iyo umwana ari hano aba afite umutekano usesuye kuko saa sita uramugaburira ukamuha n’imbuto akarya ubundi ukamushyira muri butu akaryama”.

Iyo umwana abyutse saa kumi aba ari kumwe na we, akakira abakiliya yajya gutaha umwana ukamushyira mu mugongo akamujyana atekanye ntawe umwiruka inyuma nka mbere akizunguza.

Akomeza avuga ati: “Tuba twumva dufite ibyishimo bikomeye dukurikije uko Leta iba itwitayeho”.

Abakorera mu ‘Agaciro Market’ bashimira Sendika y’Abacuruzi bakora imirimo itanditse kuko ngo na yo ijya yita ku bana babo ikanabigisha uko bategurira abana babo indyo yuzuye.

Leta yubakiye abahoze ari abazunguzayi Irerero ry’abana rizatangira gukora muri uku kwezi kwa Nzeri.

Ati: “Mbona harimo itandukaniro ryinshi kandi rinakomeye kuko abana bacu turi mu muhanda ntabwo banywaga amata, ubu rero baraza bakabaha indyo yuzuye n’amata yo kunywa.

Ikindi kandi natwe iyo turi hano tubasha kubaha imbuto tukazibahera ku gihe, tubaha ibyo kurya bya saa sita kandi bakabifatira ku gihe bakagira n’umwanya wo kuryama bakaruhuka”.

Ahamya ko harimo itandukaniro rinini cyane kuba turi hano no kuba twari mu muhanda.

Bafite umugisha kuko ngo bataratangira gukodesha ibisima bacururizaho kandi ko bataramenyeshwa igihe bazatangirira kubyishyurira.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko nta mubyeyi ukorera mu isoko ryubakiwe abazunguzayi ufite umwana urwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE