Nyarugenge: Abana 56 bitwaye neza mu biruhuko bahembwe amakayi

Abo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bashimishijwe n’amakayi bahawe n’Umuryango Umuryango Mescho wita ku bana mu gihe cy’ibiruhuko.
Mu gihe cy’ibiruhuko abo banyeshuri ni bamwe mu bagera kuri 200 bitabiriye inyigisho zitangwa n’uwo Muryango utegamiye kuri Leta, bakaba baragaragaje umwihariko mu kwitabira gukorera ku gihe n’ibindi byagaragaje imyitwarire myiza mu biruhuko.
Bamwe mu bana baganiriye n’Imvaho Nshya bigishirizwa muri Mescho bahawe ibikoresho by’ishuri barishimira ko bigiye kubafasha kandi bakanashimira Mescho yatumye batajya mu mico mibi mu bihe by’ibiruhuko. Ukunzwe Nelly aravuga inyungu yabigiriyemo.
Aragira ati: “Sinari kuzabona amakayi ahagije ariko ubu nta kibazo kuko mu rugo turi abana batanu ubu mvuye mu mubare w’abazagurirwa amakayi, ababyeyi barakurikirana ibindi bikoresho by’ishuri, kandi kuva naza hano nahungukiye ingeso nziza ngirira n’ababyeyi akamaro.”
Mbere sinari umuhanga ariko nabonye abandi babahaye amakayi ariko igihembwe cyakurikiye narize cyane mba uwa mbere,ikindi nari mbyibushye cyane ariko nyuma yo kuza muri Mescho nakoze siporo ubu nagabaynutseho ibilo bitanu”.
Ababyeyi bafite abana baza kwigira muri uyu muryango baravuga ko bibarinda urugomo, kandi batozwa bakamenya ibintu byinshi bitandukanye byazabagirira akamaro, ariko ikihariye barashimira abatekereje gutanga ibikoresho by’ishuri kuko bikemuye ikibazo bamwe bibazaga aho bizava.
Mutangana Claudine ati: “Umwana wanjye amaze imyaka ibiri muri uyu muryango ariko byamurinze byinshi nk’urugomo kuko arigishwa, ibikoresho babahaye biradushimishije kuko natwe biradufasha.”
Muhayimpundu Clarisse nawe ati: “Iyo abana baje hano barabigisha bakamenya aho bakwikura naho bakwigeza,t ugize amahirwe nk’aba bakina umupira byakomeza bakazavamo abakinnyi bakomeye n’ikipe yabo ikamenyekana”.
Umuyobozi w’uyu muryango Musabyimana Jean Yves avuga ko icyo bari bagamije bashinga uyu muryango ari ugutanga uburere n’uburezi ku bana.
Ati: “Twatekereje kubaha ibi bikoresho kugira ngo tworohereze n’ababyeyi muri iri tangira ry’amashuri, ibi ni akantu gato ariko ubushobozi uko buzaboneka wenda tukabona n’abandi baterankunga tuzabyongera. Gusa n’umwana yabonye ko hari abandi bamutekereza bikamuha imbaraga zo gukura yigengesereye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya Uwanyirigira Clarisse, avuga ko guhuriza abana hamwe bagahabwa inyigisho byafashije ababyeyi kwizera umutekano w’abana.
Ati: “Abana bahabwa inyigisho zitandukanye, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi rero iyo bari hamwe umubyeyi azi ngo umwana wanjye ari hano ntahangayika, ikindi ba bana babunga mu biruhuko ntabagaragaraga kuko babaga bari kwigishwa biciye no mu mikono bakidagadura”.
Kugeza ubu umuryango Mescho ubamo abana 200 bigiramo imikino itandukanye irimo Basketball, umupira w’amaguru, imbyino gakondo n’izigezweho ndetse no kumurika imideli.




KAMALIZA AGNES