Umujyi wa Kigali urizeza   kongera ibikorwa remezo muri  Kimironko

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu bukanguramba bwo kunoza isuku Umujyi wa Kigali umazemo iminsi wifatanyije n’abatuye Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko bakora isuku ku isoko rya Kimironko, muri gare  no mu nkengerobizezwa gukomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwifatanyije n’abahatuye  n’abahakorera gukora umuganda maze bashimirwa uruhare rwabo mu kurangwa n’isuku basabwa ko bayikomereza no mu ngo zabo.

Iki gukorwa cyahujwe nuko ku wa 16.09 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku, by’umwihariko bizejwe n’ibikorwa remezo birimo n’ umuhanda wa kaburimbo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa Yagize ati: “Twibanze mu isoko rya Kimironko no muri gare kugira ngo abahakorera n’abahagenda bumve urwego rw’isuku twifuza ariko binarenge aho bakorera babitware no mu ngo zabo.  By’umwihariko ahadateye ubwatsi imvura igwa hakaba icyondo haterwa ubwatsi ;tubihuze n’ibihe tugezemo byo gutera ibiti ahakenewe”.

Yongeyeho ati: “Kimironko igendwa na ba mukerarugendo benshi rero, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa  turi kureba ukuntu twabaha umuhanda wa Kaburimbo tukarushaho kugira kigali ikeye.”

Abakorera mu isoko rya Kimironko bavuga ko isuku ikwiye kubaranga hose kandi ari andi mahirwe kuba ibikorwa remezo bigiye kwiyongera ngo kuko bizabaha imbaraga zo gukora cyane no kuzamura urwego rw’ubushobozi.

Umuhoza Marie Grace ati: ”kuba tugiye kubona ibikorwa remezo ni iterambere kuko kuba ahantu heza kandi hasobanutse ni byiza cyane kuko bizaha ubucuruzi bwacu agaciro”.

Sibomana Seth we  Yagize ati:”Nkanjye ndi umunyozi  umuhanda uzamfasha mu kazi kanjye,  kandi ubutumwa dutahanye biradutera imbaraga  kuko ubuyozi bwatwibukije ko bitarangirira hano ,isuku ikagaragara no mu ngo zacu”’.

Nubwo Kigali ikunze kuza  mu myanya  y’imbere ku rutonde rw’ Afurika  nk’umwe mu migi icyeye ubuyobozi bubona bidahagije ari naho bahera bibutsa   amasibo, abikorera, insengero n’abandi bose kugira uruhare mu kurwanya icyakwanduza Kigali buri wese akagira ijisho rinenga umwanda.

Igikorwa cy’umuganda kitabiriwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Nature Stewards Global yita ku bidukikije ndetse na Homna Limited yatanze ibokoresho by’isuku.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE