Kamonyi: Bahawe Smartphone 519 zo kunoza ubuhinzi n’ubworozi

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi, Abafashamyumvire n’Abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Karere ka Kamonyi bashyikirijwe telefone zigezweho kugira ngo bazazifashishe mu kumenya amakuru y’ubuhinzi, babashe kubunoza bazamure umusaruro.
Mu Karere ka Kamonyi, ku ikubitiro hatanzwe telefone 519 zitezweho kuzamura ubuhinzi n’ubworozi. Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyepfo hazatangwa telefone 5 660.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko izo telefone zizafasha mu kunoza ubuhinzi, ubwo yari muri ako karere mu gikorwa cyo gutanga izo telefone.
Ati: “Ni telefone izabafasha kunoza akazi, gutanga amakuru ku gihe kuyishakaho amakuru. Si iyo gupfusha ubusa, ni ukuyishakaho amakuru ukamenya aho ubuhinzi bugeze ndetse n’ibindi bigenda byiyongera kugira ngo tubashe gutanga inama zishingiye ku makuru. Ni ikoranabuhanga ryaje koroshya akazi”.
Yongeyeho ko zihabwa abegereye abaturage kugira ngo amakuru atandukanye y’ingenzi agere ku bahinzi vuba, banoze ubuhinzi n’ubworozi.
Ati: “Zihabwa abakoranabushake babana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi kugeza mu Midugudu, ni abakozi bafasha cyane mu rwego rw’ubuhinzi barimo abashinzwe ubuhinzi, abavura amatungo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere SEDO ku rwego rw’Akagari.
Bizafasha kwihutisha amakuru ariko no kugira amakuru yisumbuyeho ngo bafashe umuhinzi ku cyo agomba gukora. Tuzaziha n’umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage ngo bimufashe gutanga raporo neza”.
Guverineri yakomeje asobanura ko nk’igihe hari uburwayi bubonetse mu bihingwa, amakuru azajya agera vuba ku nzego bireba hagashakwa umuti mu buryo bwihuse kimwe no guhanahana ubumenyi, amakuru bakoresheje iryo koranabuhanga rya telefone.
Yibukije ko atari telefone yo guhamagara ahubwo ni igikoresho cy’akazi ndetse ku bufatanye na za minisiteri hashobora kuzashyirwamo na sisitemu zifasha kwihutisha akazi na raporo.
Meya wa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere na we yashimnagiye ko telefone izafasha abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi guhanahana amakuru bigafasha kubinoza bigatanga umusaruro mwiza.
Ndayisaba Evariste umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Kayenzi yahamije ko telefone bahawe zigiye kubafasha cyane mu kuhanahana amakuru.
Ati: “Izi telefone zigiye kudufasha cyane kuko hari igihe tujya mu misozi tukabona ibintu twagasangije bagenzi bacu, ariko tukabura uburyo tubibasangiza, kuri ubu bizajya bidufasha gufata amafoto tuyereke bagenzi bacu tube twajya inama haba ri uburwayi tubonye cyangwa se niba dushaka ko ari ubumenyi baba bafata”.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH