ADEPR yagaragaje uko yakoresheje miliyari 14 Frw mu mezi 6

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR buratangaza ko hari ibyakozwe mu guhindura imibereho y’abakirisitu, haba mu bikorwa by’ivugabutumwa, uburezi, imibereho myiza, isanamitima n’ibindi.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, agaragaza ko mu bikorwa byose byakozwe mu gihe cy’amezi 6 bifite agaciro ka miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda zakoreshejwe mu gihugu hose.

Yavuze ko umuryango ai kimwe mu bintu itorero ryitayeho cyane kuko bijyana n’icyerekezo ubuyobozi bw’itorero rifite cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ijambo ry’Imana.

Ashimira Imana biturutse ku kuba hari abantu bahinduka bakizera Kristo bityo bakagenda bava mu ngeso mbi n’ibindi bikorwa bibi.

Mu mezi 6 ashize itorero ADEPR ryakiriye abizera bashya bakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo basaga ibihumbi 42 mu gihugu hose.

Itorero ryabafashije kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Mu itorero rya ADEPR habarurwa amatsinda asaga 7,000 akorera hirya no hino mu gihugu by’umwihariko hakaba n’ibice byatangijwemo gahunda yo kuyafasha kugira ubuhinzi bubafasha kubabyarira umusaruro, icyiswe itorero ryo mu murima.

Ni gahunda igiye gukorerwa mu Karere ka Gicumbi, Rubavu no muri Gihundwe kuko ngo abenshi mu banyetorero bakora ubuhinzi.

Pasiteri Ndayizeye yabwiye Imvaho Nshya ko muri aya mezi 6 ashize, itorero ryafashije abakirisito kubaka uturima tw’igikoni tubasha gutuma babona imboga.

Yagize ati “Ibi bijyana n’izindi gahunda itorero ADEPR yatangije yo gufatanya kurwanya igwingira n’imirire mibi nka kimwe mu bibazo biri mu gihugu abantu bose bahanganye nacyo.

Twafashije kubaka uturima tw’igikoni turenga 13,000 mu gihugu hose”.

Mu Karere ka Muhanga hatewe ibiti by’imbuto, hatangwa inka n’amatungo magufi, ibyo byose bikajyana no gufasha umuryango kugira imibereho myiza.

Mu mezi 6 ashize ADEPR yafashije imiryango 2,000 yabanaga itarasezeranye hatitawe ko ari abanyetorero ahubwo ngo ni imiryango yose iri hafi y’aho insengero za ADEPR ziri.

Inzu zisaga 600 z’abantu batishoboye zirimo gusanwa no kubakwa hirya no hino mu gihugu. 

Mu minsi ishize hakozwe icyumweru cy’uburezi aho mu bigo 316 hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere isuku n’isukura.

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR buvuga ko bwatanze inka 27 mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding).

Buragira buti “Ni ikintu dushimira abakirisitu kuko itorero rya ADEPR rifite abakirisitu barikunda.

Amafaranga tuyavana mu bwitange n’ibikorwa by’abakirisitu no mu mishanga y’ubucuruzi itorero rigira”.

Ku rundi ruhande, abana basubijwe mu ishuri mu gihe cy’amezi 6 babarirwa kuri 400 mu gihe abana basaga ibihumbi 28 bafashwa kwiga, nko kubabonera amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 10, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE