Equateur: Uwiyamamarizaga kuba Perezida yishwe arashwe

Fernando Villavicencio yari umwe mu bakandida umunani bagombaga gutangira kwiyamamaza tariki 20 Kanama 2023.
Uwarashe Fernando na we yahise araswa n’inzego zishinzwe umutekano. Inzego z’ubuyobozi muri Equateur zitangaza ko hakomeretse abantu benshi.
Perezida wa Equateur Guillermo Lasso yatangaje ko Fernando uza ku mwanya wa Kabiri mu bahabwa amahirwe yo gutorwa yishwe ubwo yari avuye mu nama y’amatora i Quito ku wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023, nimugoroba.
Ikinyamakuru Le Parisien gitangaza ko abantu icyenda n’abapolisi babiri bakomerekeye muri iyo nsanganya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu gihugu hose.
Icyumweru mbere y’urupfu rwa Villavicencio, yari yatangaje ko ubuzima bwe abona buri mu kaga ndetse n’ubw’abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Icyo gihe yavuze ko nubwo barimo gukorerwa ibikorwa bibahutaza, ashimira intwari z’igihugu cyabo cya Equateur.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL