Umujyi wa Kigali watanze impuruza ku batuye mu manegeka

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze impuruza ku bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka ku buryo bwihuse. 

Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro by’Umujyi wa Kigali, aho ryibutsa abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwihutira kwimuka.

Rigira riti “Mu gihe twegereje ibihe by’imvura, Umujyi wa Kigali uributsa abantu bagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko basabwa kwimuka bagatura ahantu hizewe mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bwabo”.

Abasabwa kwimuka ni abatuye ahantu hagaragajwe ko hateje ibibazo n’ahandi hantu hose hafite ubuhaname bukabije buri hejuru ya 50%.

Abandi basabwa kwimuka, ni abatuye ahantu hafite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% hubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho.

Ni kimwe n’abatuye mu mbago z’igishanga by’umwihariko muri metero eshanu uvuye kuri za ruhurura ziteje akaga. 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abatuye uyu Mujyi kuzirika neza ibisenge by’inzu, kurinda inzu kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye.

Bibutswa kandi guhoma inzu zidahomye zigashyirwaho imireko n’imiyoboro y’amazi.

Abaturage basabwa gusana inzu zishaje n’izangiritse (ku babiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe), gusibura inzira z’amazi no kwirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi ndetse no gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE