MINIYOUTH yasabye urubyiruko kutirata, ikinyabupfura no kudahubuka

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yahaye Imvaho Nshya yatangaje ko Minisiteri ifatanije n’izindi nzego hateguwe gahunda zifasha urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, arusaba kutirata, kugira ikinyabupfura no kwirinda guhubuka. 

Ni gahunda yatangiye tariki 05 Kanama 2023 ikazarangira 14 Nzeri 2023, ikazajya ikorwa iminsi ibiri mu Cyumweru, ku wa Kabiri saa Mbiri no ku wa Kane saa Munani.

Gahunda y’Intore mu Biruhuko, akenshi ibera mu tugari kandi ikabera ku mashuri abanza cyangwa ayisumbuye ari hafi aho.

Minisitiri Dr Utumatwishima agaragaza ko aho izi gahunda zatangiye zikora neza agashishikariza urubyiruko rufite umwanya kujyayo. 

Yagize ati: “Batozwa indangagaciro, bagakina ndetse bakagira n’ibindi bikorwa baganira nk’urubyiruko rw’urungano rwavuye mu mashuri atandukanye”.

Abegereye ibigo by’urubyiruko by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali nka Club Rafiki, Kimisagara ndetse n’ahandi mu turere, basabwa kujya kwihugura kuri mudasobwa bakanigishwa ubuzima bw’imyororokere.

Urubyiruko runasabwa kugira umwanya wo gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo.

Ati: “Abana bagomba kumenya ko uburere buzima, gukora umurimo muzima bitangirira mu rugo kandi bitangira umwana yumvira umubyeyi”.

Uko Urubyiruko rwakoresha ikoranabuhanga

Minisitiri Dr Utumatwishima yifuza ko urubyiruko rwinshi rumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Ati: “Muri ibi biruhuko uwaba afite ubushobozi bwo kubona Mudasobwa, akaba afite ubushobozi bwo kubona telefoni igezweho, yakwiga gukoresha ikoranabuhanga”.

Aha ni ho MINIYOUTH ihera isaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga rwihugura.

Akomeza asaba urubyiruko gukoresha imvugo zoroshye. Ati: “Niba ugiye kwandika ikintu ku mbuga nkoranyambaga, ujye ukoresha imvugo yoroshye, ujye ugira ikinyabupfura, ntugahubuke kandi ntugakomeretse abandi”.

Agaragaza ko abenshi mu rubyiruko bakunze guhangana no kubwirana nabi akavuga ko bishobora kugira abo bihungabnya.

Urubyiruko rusabwa gutandukana n’umuco wo kwirata. Ati: “Nabwira n’urubyiruko kureka kwirata no kwiyamamaza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Akenshi ushobora kwiyitirira ibintu udafite cyangwa ukavuga ibyo mutunze kandi wenda hari abandi babayeho mu bukene, ni byiza kwicisha bugufi, ukaba imfura, ukaganira gitore”.

MINIYOUTH yibukije ababyeyi inshingano zabo

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima uko asaba urubyiruko kugira gahunda, n’ababyeyi beza ngo bakwiye guteganyiriza gahunda urubyiruko igihe ruje mu biruhuko.

Niba umwana amaze igihe yiga amasomo akaba akeneye kuruhuka mu biruhuko, ni umwanya mwiza wo kwiga ubundi buzima bwo mu muryango.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukwiga ikinyabupfura, kubaha abantu, gukunda ababyeyi no gukunda umuryango.

Ni igihe ku bantu bagifite imiryango bashobora gufata umwanya bagasura imiryango yabo.

Abafite ababyeyi bakuru nk’abafite ba Nyirakuru, ba Sekuru, bakagira umwanya wo gusura abaturanyi”.

Ababyeyi bagomba kwemera kugirana ikiganiro n’abana kubera ko ngo muri iyi minsi hagaragara kutumvikana hagati y’abana n’ababyeyi, aho umubyeyi yifuza ko uko yakuze ari na ko umwana we yakura”.

Hifuzwa ko mu biruhuko umubyeyi agira umwanya uhagije wo kugirana ikiganiro n’abana be.

Ikindi ni uko ababyeyi bagira umwanya wo kwerekera abana imirimo yo mu rugo.

Ati: “Ni inshingano y’ababyeyi kugirira gahunda urubyiruko mu biruhuko kuko ni ngombwa”.

MINIYOUTH isaba abafite ubushobozi gufata gahunda yo gusohokana abana babo. 

Abatabufite na bo bakwiye kugirana umubano mwiza n’abana babo, babajyana gusenga n’ibindi bitandukanye ababyeyi bashobora gukora.

Yakebuye abitwaza iminsi mikuru bakanywa inzoga 

Minisiteri y’Uubyiruko itangaza ko hari abitwaza iminsi mikuru bakanywa inzoga, bakaniyandarika.

Ati: “Ubundi kwishimira iminsi mikuru, kwishimira ko umwaka wawe urangiye kandi uwurangije amahoro, byakabaye umwanya wo kugusigira imihigo mishya ku mwaka mushya”.

Akomeza avuga ko atari umwanya wo kujya mu bikorwa bibi bituma imyaka yawe yo kubaho iba mike.

Minisitiri Dr. Utumatwishima ati: “Byaba bisekeje kwishimira umunsi mukuru ukahava uhakuye igikomere, uhakuye ubumuga buzatuma nta yindi myaka myinshi yo kwizihiza umunsi wawe”.

Nka Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko nta nzoga na nke umuntu yanywa ngo azimare ku Isi, kandi ko nta n’inzoga yanywa ngo zimugire igitangaza.

Asaba ko abanywa inzoga banywa gake bashoboye, gatuma basabana n’abandi kandi ngo ubishoboye yareka kunywa inzoga. 

Asaba urubyiruko gukoresha ibiruhuko byabo bakiga indangagaciro zo mu muryango, bagafasha imirimo abo basanze bityo bikabafasha gutera imbere.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 9, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE