Karidinali Kambanda yagaragaje icyafasha Abasaseridoti kwivana mu bigeragezo

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko Abasaseridoti bahura n’ibibagerageza mu murimo w’iyogezabutumwa ariko atanga igisubizo kuri ibyo bigeragezo bahura na byo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Umusaseridoti ahura n’ibigeragezo mu buzima bwe no mu butumwa bwe ariko guhora arangamiye Kristu n’ikuzo ryo risumba ibyo anyuramo byose, ni byo bimukomeza”.

Yatanze urugero rw’aho Pawulo yavuze ati: “Nzi uwo nemeye, ntagishobora kunsha intege, ntagishobora kuntandukanya n’urukundo rwa Kristu”.

Antoine Cardinal Kambanda atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize ku Isi harimo havugwa inkuru z’Abapadiri bashinjwa gusambanya abana b’abahungu ndetse n’andi moshya bagiye bagwamo.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE