Basketball: Ikipe y’u Rwanda yakoze amateka igera muri 1/2 cy’irangiza mu mikino y’Afurika

Imikino ya 1/4
Cameroun 77-80 Senegal
Mali 99-40 Guinea
Rwanda 66-61 Uganda
Nigeria 59-52 Mozambique
Taliki 03-08-2023
Imikino yo guhatanira imyanya (5-8)
Cameroun- Guinea (BK Arena-12h00)
Uganda-Mozambique (BK Arena-15h00)
Imikino ya 1/2
Rwanda-Nigeria (BK Arena-18h00)
Senegal-Mali (BK Arena-21h00)
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Uganda ikomeza muri 1/2 cy’irangiza mu mikino y’Afurika “FIBA Women Afrobasket 2023” akaba ari inshuro ya mbere iyi kipe y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro.
Ku wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023 ni bwo habaye imikino ya 1/4 cy’irangiza aho ikipe y’u Rwanda yitwaye neza igatsinda Uganda amanota 66 kuri 61.
Muri uyu mukino, Uganda yatsinze agace ka mbere amanota 22 kuri 11, agace ka kabiri ikipe y’u Rwanda iragatsinda ku manota 16 kuri 6 amakipe ajya mu karuhuko, ikipe ya Uganda irayoboye n’amanota 27 kuri 28.
Nyuma yo kuvunikisha Jane Asinde, ikipe ya Uganda byayigoye cyane kuko yahise itsindwa agace ka gatatu amanota 24 ku 10 bituma ikipe y’u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 (51-38). Agace ka kane Uganda yatsinze u Rwanda amanota 23 kuri 15 ariko bitangira ikipe y’u Rwanda yegukanye intsinzi ku manota 66 kuri 61.
Uyu mukino waba uw’amateka ku ikipe y’u Rwanda wakurikiranywe na Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaru Aurore Mimosa.

Mu yindi mikino ya 1/4 yabaye, ikipe ya Senegal yasezereye Cameroun ku manota 80 kuri 77, Mali isezerera Guinea ku manota 99 kuri 40 naho Nigeria itsinda Mozambique amanota 59 kuri 52.
Gahunda y’imikino ya 1/2
Kuri uyu wa Kane taliki 03 Kanama 2023 imikino y’Afurika irakomeza aho igeze kuri 1/2 cy’irangiza.
Gusa mbere y’iyi mikino ya 1/2 hateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya (5-8). Ikipe ya Cameroun irakina na Guinea (12h00) naho Uganda ikine na Mozambique (15h00).
p. ll
Muri 1/2, ikipe y’u Rwanda irakina na Nigeria ifite igikombe giheruka naho ikipe ya Mali yakinnye umukino wa nyuma ubushize ikine na Senegal.








Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH