Abanyeshuri bafite ubumuga boroherezwa gukora ibizami bya Leta

Hirya no hino ku masite akorerwaho ibizami bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, byagaragaye ko ahari abanyeshuri bafite ubumuga baroherezwa, bitewe n’imiterere y’ubumuga bafite.
Abanyeshuri bakoreye mu kigo cya Saint Filippo Smaldone (GSFIS) bose hamwe ni 27, muri bo batanu ni bo badafite ubumuga.
Ukuriye santere y’ibizami ku banyeshuri bakoreye mu kigo cya Saint Filippo Smaldone (GSFIS) Murekatete Joie Claire yasobanuriye Imvaho Nshya ko abanyeshuri bafite ubumuga bafashwa kumenya amakuru, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakaba baba bafite ubasobanurira mu rurimi rw’amarenga babasha kumva.

Murekatete yagize ati: “Twatangiye neza ibizami, gake gake habonekamo ingorane y’uko amarenga tuba tutayazi ariko tuba turi kumwe n’umwarimu cyangwa se umuyobozi umwe hano akadufasha kubasobanurira amabwiriza mu rurimi babasha kumva”.
Yakomeje asobanura ko umubare munini w’abanyeshuri bahakoreye ari abafite ubumuga kandi ko nta kibazo, muri rusange biteguye neza.
Ati: “Ikizami cyatangiye neza nk’ahandi, twebwe hano dufite abana batandukanye, harimo abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge, bigana n’abandi bavuga banumva.
Hano hakoreye abasoza icyiciro rusange 19, muri bo 5 ni bo bumva bakanavuga, 14 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ikindi cyiciro cyahakoreye ni TVT abana biga ubudozi abahakoreye ni 8 bose bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva”.

Ubwo hatangizwaga ibizami kuri santere ya G.S Kigali Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Uburezi Charles Karakye yatangaje ko abafite ubumuga bahabwa uburenganzira bwo kuba aho bakorera ibizamini hatabangamiye ubumuga bafite.
Yagize ati: “Ntabwo umwana ufite ubumuga bw’ingingo yakorera ikizamini hano kuri iki kigo cya GS Kigali ngo bamushyire mu ishuri riri hejuru ahubwo yahabwa iriringaniye naho yaturutse ku buryo bitamugora kuhagera”.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, igaragaza ko abanyeshuri bo mu cyiciro rusange, abasoza amashuri y’ubumenyi rusange, amashuri nderabarezi (TTC), amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro TVT, abarangije ayisumbuye bakoze ibizamini bose hamwe ari 1203 muri bo abahungu ni 641 naho abakobwa bakaba 562.
Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH