Gisagara: Inyigisho z’isanamitima zazamuye ubumwe n’ubwiyunge

Abatuye mu Karere ka Gisagara bahawe inyigisho z’isanamitima ku bumwe n’ubwiyunge, zitezweho kuzamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi muri izo nyigisho bashishikarijwe kurangwa n’ibitekerezo bigamije iterambere.
Ubwo butumwa bwatanzwe na Musenyeri Rukamba Philippe, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, abutangira muri Paruwasi ya Mugombwa mu Murenge wa Mugombwa hasozwa inyigisho z’urugendo rw’isanamitima zateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kiliziya Gatulika ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara.
Musenyeri Rukamba yagize ati “Umutima wacu ube Umutima mwiza, ukunda Imana, ukunda abantu. Turangwe no gutekereza iterambere kurusha ingengabitekerezo y’ikibi, turangwe no gushyira hamwe, turenge ikibi.”

Uwatanze ubuhamya Ruharana Francois utuye mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rubera, Umudugudud w’Agaseke yatanze ubuhamya bw’uko isanamitima ryatumye asaba imbabazi abo yiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko umuntu utariga isanamitima aba adatekanye.
Ati: “Isanamitima ntararizamo nagendanaga ipfunwe, nkagendana ubwoba, nareba abantu nahemukiye nkumva ubwoba buranyishe nanababona nkihisha ngo tudahura.[….] Nagendaga nububa, nihisha abo nahemukiye.
Ndabashimira ko nabasabye imbababazi bakazimpa babikuye ku mutima. Uwize isanamitima agenda yemye, akagenda nta bwoba afite, adahinda umushyitsi. Isanamitima rifite umusaruro wo kugira ngo tubane kivandimwe”.
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bushakira Abanyarwanda kubana mu mahoro n’ituze, inzego z’abihayimana n’izindi.
Usabyimana Esperance wavuze mu izina ry’abasoje urugendo rw’inyigisho z’isamitima rigamije ubumwe n’ubwiyunge, wabashije gutanga imbabazi, yavuze ko mbere yo kwitabira izi nyigisho yari abayeho nabi kuko yumvaga atahuza n’abamwiciye.
Ati: “Njye numvaga ntaho nahurira na bo nkumva tutahuza. Hari uwo negereye wize inyigisho z’isanamitima, naritegereje mbona abantu bakize ibikomere ndibaza nti nzaba njyenyine? nzahorana urwango? Nateye intambwe ndiyandikisha nza kwiga, ivuriro ryiza ni muri Mvura nkuvure. [….]. Uyu mugabo mubona twari tubanye ntawe uvugana n’undi ariko ubu turi inshuti.
Nta n’umuntu washoboraga kumpa umuganda mu bampemukiye ngo nywemere nibwiraga ko nibanyubakira n’inzu nzayitwika, ariko nyuma y’inyigisho z’isanamitima narabohotse. Abampemukiya bansabye imbabazi nzibaha mbikuye ku mutima”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yashimye abagize uruhare mu gikorwa cy’isanamitim, mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Agira ati “Turashimira Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, Kiliziya Gatulika, Itorero rya ADEPR kubera uruhare bagira mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge. Kugira ngo hongere hubakwe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, n’abiyemeje gukomeza gufasha abateye intambwe kugira ngo barusheho gukorera hamwe no kubana neza”.
Izo nyigisho z’urugendo rw’isanamitima zimaze amezi 10, zasojwe n’abantu 303 harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera ku 110 n’abagize uruhare muri Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho 193.
Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH