Abatwara amagare barasabwa ubumenyi ku mategeko y’umuhanda

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeje ko ikibazo cy’abatwara amagare badafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda kirimo kuvugutirwa umuti, mu rwego rwo gukumira impanuka zibaturukaho.
Mu mushinga w’itegeko ugendanye n’imikoreshereze y’umuhanda urimo gutegurwa biteganyijwe ko hazagaragaramo ibizatuma abatwara amagare bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo.
Ibyo byashimangiwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest, kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Nyakanga, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.
Abanyonzi n’abatwara amagare muri rusange ni bamwe mu bagiye bimvikana nk’intandaro ya zimwe mu mpanuka zibera mu muhanda, rimwe na rimwe bikaba biterwa n’amakosa yakabaye akumirwa n’uko bafite ubumenyi ku mategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yayo.

Kuri ubu, abemererwaga gutwara ibinyabiziga mu muhanda ari uko babanje kwihugura ni abatwara ibinyabiziga bya moteri, mu gihe ibinyamitende nk’amagare byasabaga kuba umuntu yarihuguye ku mategeko y’umuhanda.
Minisitiri Dr. Nsabimana yatanze umucyo ku zindi ngamba zikomeje gufatwa mu gukumira impanuka. Ku birebana n’ikibazo cy’ahantu hateza impanuka ariko hadakosorwa vuba, yavuze ko byagaragaye ko hakenewe nibura miliyari 102 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bikemuke.
Mu byatangiye gukorwa hari ugushyiraho inzitiro zirinda impanuka zikomeye ‘crash barriers’ zireshya na metero 23,200 hakiyongeraho ko hashyizweho ibyapa bishya bigera kuri 4185.
Ku birebana n’ibinyabiziga bishaje bikomeza gukoreshwa Mimisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko hashyizweho ingamba zirimo kongera ibigo bigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga aho ubu ari bitanu bizongerwa ku bindi bisanzwe bikorera mu Ntara enye
Yavuze kandi ko hari ibiganiro byo kureba ko hashyirwaho imyaka ntarengwa y’imodoka zemerewe kwinjira mu Gihugu.
Ku birebana n’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga adakurikiranwa uko bikwiye, Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze umushinga w’itegeko rigendanye n’imikoreshereze y’umuhanda uri gutegurwa, uzanashyiraho amabwiriza ayo mashuri agomba kuba yujuje ndetse hakaba hari no gutegurwa integanyanyigisho zizajya zikurikizwa.
Ku mikorere y’amagaraje byagaragaye ko adafite umurongo uhamye n’ubumenyi bw’abayakoramo budahagije, yavuze ko Leta iri gukorana n’abafite ubumenyi buhagije muri byo bo mu bihugu byateye imbere kugira ngo bafatanye kugira amagaraje ari ku rwego rwiza mu gihugu.


