Ibizami ngiro bya Leta muri Siyansi ntibizongera gukorerwa muri Laboratwari

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibizami bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yatangaje ko uburyo ikizami ngiro cya siyansi gisoza amashuri cyakorwagamo bwahindutse, ahubwo kizajya gikorwa bandika.
Ubusanzwe mu mashuri ya siyansi harimo aba afite ibikoresho bya laboratwari bihagije, hakabaho n’ibiba bifite ibikoresho bigereranyije. Kubera iyo mpamvu umunyeshuri wize ashyira mu ngiro ibyo yiga muri siyansi muri laboratwari abikora neza kurusha uwize ku kigo kidafite ibikoresho bya laboratwari bihagije.
Dr Bahati yabigarutseho uyu munsi ku wa 25 Nyakanga ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibizami bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Kigali.

Yagize ati: “Ubundi wasangaga ku mashuri amwe hari laboratwari yifashishwa mu masomo ngiro ariko ugasanga ku yandi mashuri ibyo bikoresho ntabihari, ikibazo cyariho ni ukuvuga ngo ni gute utegura ikizami ngiro abo bana bombi abiga mu mashuri arimo ibikoresho n’abiga mu mashuri atarimo ibikoresho.
Ubu rero icyo kizami twaragihinduye ku buryo kitazasaba abanyeshuri kujya muri laboratwari ahubwo bagikora mu buryo bandika”.
Yongeyeho ati: “Iyo ufashe abana biga mu ishuri rya Siyansi, ariko hatari ibikoresho byo muri laboratwari, ni ukuvuga ngo nta mahirwe baba baragize yo gukora ayo masomo ngiro, kandi ikizamini ngiro cyajyaga gitegurwa mu kizamini cya Leta, cyabaga giteguye nk’uko ayo masomo ngiro aba ateguye, wasangaga abana batabashije gukora amasomo ngiro baratsindwa cyane. Ubu rero icyo kizamini ngiro cyo muri laboratwari ni cyo kitazakorwa, ahubwo abanyeshuri bazakora icyo kizami banditse, bakagikora ari ikizami kimwe.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, na we avuga ko kuba abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri nta mpungenge biteye kuko basa naho babimenyereye, kuko biza byiyongera ku buryo butandukanye bwo kumenyera kubazwa n’abantu batandukanye, aho igihembwe cya mbere hategura ibigo, igihembwe cya kabiri hategura Uturere naho igihembwe cya gatatu hagategura NESA.
Yavuze ko guhindura uburyo bwo gutegura ibizami bituma habaho kugereranya bakurikije uko abanyeshuri bagenda bakora.
Ati: “Impinduka zirahari, kuko mbere bataratangira gukora biriya bizamini bitegurirwa ku rwego rw’Igihugu bigakorerwa ku kigo cy’ishuri, twari tutarareba abana ngo tugende tubagereranya dukurikije uko bagenda bakora, cyangwa ibigo by’amashuri, ubu rero impinduka zirahari twagiye tuzibona.”
Ababyeyi bakangurirwa gufasha bana gusubiramo no kubaha umwanya wo kwitegura ibizami ndetse no kubahwitura ngo bagerere igihe kuri santere y’ibizami.
Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, abakandida bakoze ibizami bisoza icyiciro rusange n’ayisumbuye ni 212 399.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH