Zimbabwe yiteguye kohereza mu Rwanda Toni 40,000 z’ibigori

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda ruri mu bihugu Zimbabwe yiteguye koherezamo umusaruro w’ibigori nyuma y’imyaka irenga 20 yari ishize nta musaruro w’ibigori woherezwa mu mahanga.

Guverinoma ya Zimbabwe yemeje ko u Rwanda ruzohererezwa toni 40,000 z’ibigori, ari na wo ubaye umusaruro wa mbere w’ibigori uzaba woherejwe mu mahanga nyuma y’imyaka 22 kuko umusaruro waherukaga koherezwa hanze mu mwaka wa 2001.

Ayo makuru yakomojweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga w’Agateganyo Prof. Amon Murwira, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora yabaye ku wa Gatanu taliki ya 21 Nyakanga 2023. 

Yagize ati: “Turimo gutera intambwe mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhererekanya abarimu, ndetse no mu minsi mike ishize Guverinoma ya Zimbabwe yiyemeje kunganira u Rwanda muri Gahunda y’Igihugu yo kuboneza imirire n’umutekano w’ibiribwa twoherezayo impungure.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Anxious Masuka, yavuze ko icyemezo cyo kohereza umusaruro w’ibigori mu mahanga cyafashwe mu gihe umusaruro w’amasizeni ashize wabaye mwinshi ukarenga uwari witezwe, aho mu myaka ibiri ishize habonetse toni miliyoni eshanu z’ibigori.

Muri rusange, umwero w’ibigori wagenze neza mu myaka mirongo itatu ishize. Mu mwaka wa 2020-2021 Zimbabwe yejeje toni zisaga miliyoni 2.8 mu gihe mu mwaka ushize habonetse toni miliyoni 2.2 z’umusaruro w’ibigori. 

Ndabaningi Nick Mangwana, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itumanaho, Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri Zimbabwe, yahishuye ko uretse umusaruro bazohereza mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yasabye kohererezwa toni 350,000 z’ibigori. 

Yakomeje agira ati: “Turimo kwakirana ubushishozi ubusabe bwatanzwe kugirango natwe tubashe gusigarana ibigori bihagije dukeneye.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubucuruzi bw’Ibinyampeke muri Zimbabwe rwahawe inshingano zo kuyobora igikorwa cyo kohereza ibigori mu Rwanda na RDC. 

Bivugwa ko kuri ubu Igihugu gifite ububiko buhagije bushobora kurenza sizeni ebyiri ziri imbere nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ya Zimbabwe. 

Zimbabwe yatangiye kugaruka ku murongo mu buhinzi nyuma y’ibibazo by’ibiribwa byatewe n’uko Guverinoma yafatiriye ubutaka bw’abahinzi b’abazungu barenga 4,500 mu mwaka wa 2000. 

Iyirukanwa ry’abo bahinzi b’abazungu ryatumye icyo gihugu cyitabaza gutumiza ibigori mu mahanga, ibyinshi bikaba byaraturukaga muri Afurika y’Epfo. 

Zimbabwe yaherukaga kohereza ibigori mu mahanga ubwo butaka bugifitwe n’abanyamahanga aho yoherezaha toni zisaga 100,000 mu bihugu byinshi by’Afurika birimo Mozambique, Botswana, Zambia na  Kenya, nk’uko byemezwa na Wandile Sihlobo, impuguke mu buhinzi mu Kigo gishinzwe Ubucuruzi bushingiye ku buhinzi muri Afurika y’Epfo. 

Wandile yavuze ko Itangazo ry’Ibyemezo by’Abaminisitiri ba Zimbabwe ryaje ritunguranye, ati: “Twatekerezaga ko Zimbabwe izakomeza gutumiza ibigori muri uyu mwaka, mu gihe twiteze ko umusaruro ushobora kugabanyukaho toni miliyoni 1.4 kubera ikirere cyabaye kibi ku ntangiriro z’iyi sizeni.”

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI), igaragaza ko buri mwaka rukenera nibura toni 500,000 z’ibigori aho toni 120,000 muri zo zitumizwa mu mahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE