Perezida Kagame yambitse Sassou Nguesso Umudali w’Icyubahiro w’Agaciro

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso, umudali w’icyubahiro witwa ‘Agaciro’ ku bw’imiyoborere myiza no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Igikorwa cyo kwambikwa umudali cyabereye muri Kigali Convention Centre ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza mugenzi we Denis Sassou-Nguesso uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Umudari w’Agaciro, uhabwa Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abakuriye Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro bagaragaje ubudashyikirwa mu gikorwa runaka giteza imbere ibyiza rusange, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo muri politiki, ubukungu cyangwa ubuzima rusange.

Uyu munsi ku wa Gatandatu, Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, yageze mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera yakirwa  na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’abayobozi b’iyo Kaminuza.

Perezida Sassou Nguesso yeretswe ikoranabuhaga rigezweho mu buhinzi muri RICA

Perezida Sassou Nguesso yasobanuriwe uko imyaka ikurwa mu murima bikozwe n’imashini zigezweho ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu guhunika imyaka no gutunganya ibiryo by’amatungo.

Perezida Sassou-Nguesso yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anashyira indabo aho bashyinguye.

Perezida Sassou-Nguesso yasobanuriwe amateka ya Jenoside, uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Perezida Nguesso yanasuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ashima uburyo abagore batejwe imbere, bakaba ari benshi mu Nteko, maze agaragaza  ko u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo cy’Igihugu cyateje imbere abagore kubera uburinganire buyirimo.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE