Amabwiriza agenga ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Banki Nkuru y’Igihugu BNR yatangaje amabwiriza arebana n’ibigo by’imari iciriritse bitanga serivisi  zo kubitsa, akubiye mu itegeko rishya No 072/2021 ryo ku wa 5/11/2021 yashyizwe mu igazeti ya Leta, bityo akaba agomba gukurikizwa.

Hari mabwiriza rusange  No 057/2023 yo ku wa 27/3/2023 agena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n’ibindi bigena ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa. 

Amabwiriza rusange ashyiraho ibisabwa byerekeye miyoborere mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Andi mabwiriza rusange agena ibikurikizwa mu gushyira inguzanyo mu byiciro no kuziteganyiriza igihombo mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Amabwiriza rusange agena ibipimo ngenderwaho by’imicungire myiza mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Hari amabwiriza ashyiraho uburyo bw’imicungire by’ibyateza ingorane mu bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Hakabaho amabwiriza rusange agena ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi n’ibihano  by’amafaranga bihabwa ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa.

Ibyo bigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa bishobora kuba ari Sosiyete y’imari iciriritse yakira amafaranga abitswa, cyangwa Koperative y’imari iciricritse yakira amafaranga abitswa.

Iryo tangazo rya BNR rikomeza rivuga ko by’umwihariko nk’uko bitangazwa n’amabwiriza rusange  No 057/2023 yo ku wa 27/3/2023 agena ibigenderwaho mu gutanga uruhushya n’ibindi bigena ibigo by’imari iciriritse byakira amafaranga abitswa, imari shingiro itajya munsi isabwa ni 1 000 000 000 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Sosiyete y’imari iciriritse yakira amafaranga abitswa, naho kuri Koperative iciriritse yakira amafaranga abitswa  imari shingiro ntijya munsi ya 100 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Banki Nkuru y’Igihugu isaba abantu cyangwa ibigo bifuza gukora imirimo yakira amafaranga abitswa kuyandikira  kuri Central-Secretariat@bnr.rw cyangwa bakegera ibiro bya serivisi zikomatanyije muri RDB bagahabwa ibisobanuro ku bisabwa mu gutanga uruhushya.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE