Amafoto: Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu Angeline Ndayishimiye

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu runzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda nk’Umuyobozi, Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Burundi Angeline Ndayishimiye yahuye na Madamu Jeannette Kagame, mu gihe hakomeje Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore.

Ibiro bya Madamu wa Perezida w’u Burundi bivuga ko bombi baganiriye ku ngingo z’inyungu zihuriweho, by’umwihariko mu miryango bashinze ari yo Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeannette Kagame na Bonne Action Umugiraneza Foundation yashinzwe na Angeline Ndayishimiye.

Iyo miryango yombi igira uruhare mu guteza imbere abari n’abategarugori.

Madamu Jeannette Kagame, yifashishije imbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Buri mpamvu nziza yose isaba ubukangurambaga bw’abantu bose ireba!”

Umunsi wa kabiri w’iyo nama yiga ku iterambere ry’abagore, ni bwo Madamu Jeannette Kagame yahuye na mugenzi we Angeline Ndayishimiye, watumiwe i Kigali mu biganiro bigamije kugera ku buringanire bw’abagore n’abagabo, akamaro ko kudaheza mu kubaka iterambere rirammbye.

Mu nama ya Women Deliver 2023 yiga ku ngamba zafasha kugera ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo yitezwe kurangira kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga.

Ku wa Kabiri, Angeline Ndayishimiye yatanze ikiganiro ku kurengera uburenganzira bw’abagore bigendanye n’amasezerano ya  Maputo yo mu 2003, avuga ku burenganzira bw’umugore muri Afurica.

Iyi nama ya ibereye bwa mbere ku Mugabane w’Afurika  yitabiriwe n’abasaga 6 000 bavuye hirya no hino ku Isi. Nyuma y’icyo kiganiro ku wa Kabiri nimugoroba Angeline Ndayishimiye yahise asubira mu Burundi.

Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impano Madamu Angeline Ndayishimiye
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE